• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Burundi: Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ari imbere mu majwi amaze gutangazwa

Umwanditsi
May 22, 2020

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe mu ijoro ryacyeye mu byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, umukandida wa CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye unashyigikiwe na Perezida Nkurunziza niwe uza imbere y’abandi ku majwi agera kuri 80%. Ibi, byamaganwe n’ishyaka CNL bahanganye.

Mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Evariste Ndayishimiye, umukandida w’ishyaka CNDD-FDD, aza imbere y’abandi n’amajwi hafi 80% mu gihe Agathon Rwasa bahanganye afite amajwi hafi 20%.

Ihuriro ry’ibitangazamakuru muri aya matora, rikuriwe na Leta, ryatangaje ibyavuye mu matora ku biro byo ku rwego rw’Amakomine y’u Burundi bigera kuri 12% byari bimaze kubarurwamo amajwi y’abatoye by’agateganyo.

Ibi, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, byahise byamaganirwa kure n’ubuyobozi bw’ishyaka CNL buvuga ko harimo kuba ibikorwa byo kwibira amajwi umukandida w’ishyaka CNDD-FDD.

Ku rubuga rwa Twitter rw’ishyaka CNL, ritangaza ko urugero ko mu Ntara ya Muramvya muri Komine Bukeye ihuriro ry’ibitangazamakuru ryatangaje amajwi arimo amahimbano. Rivuga ko ku biro by’itora 119 muri iyo Komine abantu 31,483 aribo biyandikishije ko bazatora, ariko ngo hatangajwe amajwi y’abantu 35,216 batoye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu.

Amatora amaze kurangira kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2020, ishyaka CNL ryavuze ko habaye ibikorwa birimo; gutora kenshi, gutorera abapfuye n’impunzi, guhimba ibyangombwa by’abatumwe gutorera abandi, gifunga abarihagarariye ku biro by’amatora n’ibindi rivuga ko bigamije kwibira amajwi ishyaka riri ku butegetsi.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora mu Burundi ntacyo iratangaza ku bivugwa n’ishyaka CNL, gusa uyikuriye Pierre Claver Kazihise ejo kuwa Kane yasabye abari kubara amajwi kubikora neza ngo ibizavamo ntibitere amakimbirane.

Biteganijwe ko amajwi y’ibyavuye mu matora akomeza kubarurwa ku rwego rw’Amakomine, nyuma akoherezwa ku rwego rw’Intara mbere y’uko ibyavuye mu matora ku rwego rw’Igihugu by’agateganyo bitangazwa kuwa mbere cyangwa se kuwa Kabiri.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga