• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Nyanza: Abantu 26 barimo n’abana bafashwe basengera mu ishyamba rya Leta

Umwanditsi
May 23, 2020

Mu Mudugudu wa Kigarama, Akagali ka Nyarurama, Umurenge wa Cyabakamyi ho mu karere ka Nyanza, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2020, haravugwa abantu 26 bafashwe n’ubuyobozi basengera mu ishyamba rya Leta. Ni mu gihe amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 atemera ibikorwa nk’ibi.

Aba bantu uko uri 26 bari barimo basengera mu ishyamba rya Leta mu masaha ya Saa tanu z’amanywa, inzego z’ubuyobozi zibata muri yombi bitewe n’uko ibi biri mu bitemewe, kuko binyuranyije n’ingamba ndetse n’amabwiriza byashyizweho na Leta mu rwego rwo kurwanya Covid 19.

Ntazinda Elasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu kiganiro n’umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko aba baturage ibyo bakoze ari ukurenga ku mabwiriza n’ingamba Leta yashyizeho mu gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ati” Abantu barenze ku mabwiriza basengera mu ishyamba turabimenya, turababuza, turabajyana kugirango tubigishe tubabuze, tubibutse amabwariza yo kwirinda Covid 19 kugirango batazakomeza kuyarengaho”.

Si ubwa mbere muri aka karere ka Nyanza humvikanye abantu batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwariza yo kwirinda Coronavirus, aho abagiye bagaragara barimo n’abafashwe bariho basenga. Mu minsi yashize mu Murenge wa Busoro muri aka karere humvikanye abantu barindwi bariho basengera mu rugo rw’umuntu nabo batabwa muri yombi.

Meya Ntazinda, akomeza yibutsa abantu ko icyorezo cya Covid-19 kigihari, bityo abantu bakwiye gukomeza kubahiriza amabwariza nk’uko yashyizweho, bagategereza igihe gusengera mu nsengero bizasubizwaho, ko nta mpamvu yo kujya gusengera mu ishyamba kuko bitemewe. Abibutsa ko kurenga ku ngamba n’amabwiriza byashyizweho ari ugukomeza kwishora mu bishobora kubateza ibibazo

Amakuru agera ku intyoza.com avuga ko mu bantu 26 bariho basengera mu ishyamba, 11 ari abana bahise banarekurwa basubira mu miryango, naho abandi 15 bakuru bajyanywe kuri sitasiyo ya Police ya Mukingo kandi aba bantu nta dini rizwi ryabo. Ubuyobozi bukaba bukomeje gukora iperereza rigamije kumenya idini y’aba bantu.

Nshimiyimana Theogene/intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga