• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
16/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
16/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
16/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

General Gabriel Amisi Kumba uzwi nka ” Tango Four” ntakiri Perezida wa AS Vita Club 

Umwanditsi
May 28, 2020

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020, nibwo byemejwe ko Gen. Tango Four, wari umaze imyaka 13 ari Perezida wa AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yeguye kuri ubu buyobozi. Byemejwe na Dr Nowa Patrice umuvugizi we, mbere gato y’uko ubuyobozi bw’ikipe nabwo bubitangaza bunyuze kuri Twitter.

Gen. Tango Four, yeguye kuri uyu mwanya ku munsi yizihizaho isabukuru ye y’amavuko. Mu mvugo yakoreshejwe n’Umuvugizi we, yavuze ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Kwegura kwe kubaye nyuma y’imyaka 13 ayoboye iyi kipe yo mu murwa mukuru Kinshasa.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ivuga ko Ubuyobozi bw’Ikipe bubinyujije kuri Twitter, bwemeje ku mugaragaro ko Gen. Tango Four yeguye ku mirimo ye yo kuba Perezida.

Gen. Tango Four, yabaye Perezida wa AS Vita Club mu mwaka wa 2007, yatwaranye nayo ibikombe bitatu bya Shampiyona y’Igihugu, agerana nayo ku mikino ya nyuma y’amarushanwa y’ibikombe bitandukanye bikinirwa ku mugabane wa Afurika. Iyi ni nayo kipe umunyarwanda Ernest Sugira yakinnyemo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga