Kabuga Felicien aratabarizwa n’abana be, bavuga ko ubuzima bwe buri habi

Abana ba Kabuga Felicien uherutse gutabwa muri yombi tariki 16 Gicurasi 2020 I paris ho mu Bufaransa, aho akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abasaga Miliyoni mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 100 muri 1994, baramutabariza. Bavuga ko afunze mu buryo butamuha uburenganzura nk’umuntu ufite ubuzima buri habi.

Mu itangazo abana ba Kabuga Felicien basohoye ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, bavuga ko nk’umuntu ufite ibyo ashinjwa, se yamye yifuza kwitaba ubutabera ngo yisobanure, ariko atari mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda rw’i Arusha (TPIR/ICTR) bavuga ko “kuva rwashyirwaho rutahwemye kugaragaza kubogama”.

Aba bana, bavuga ko kuva mu myaka mike ishize, se w’imyaka 87 (imyaka yabwiye urukiko kuko hari hazwi 84) y’amavuko arwaye indwara zitandukanye nk’indwara y’isukari nyinshi mu mubiri (diabète), gutera k’umutima mu buryo bwihuse cyane (hypertension) ndetse n’indwara yo kwibagirwa kubera izabukuru.

Bavuga kandi ko mu mwaka ushize yabazwe mu nda, bityo ko “akeneye kwitabwaho no gukurikiranwa bya buri kanya, nk’umuntu wese ugeze mu zabukuru w’intege nke ukeneye gufashwa”.

Abana ba Kabuga, bavuga ko usibye ibyo, se nta Gifaransa nta n’Icyongereza azi. Ko kuba ari muri gereza, adashobora kwivugira no kwigenza kandi ari mu kato, ari ukumutererana.

Bavuga ko uko ubuzima bwe bumeze “ntaho bihuriye na busa n’uburyo afunzemo”, kandi ko batangajwe no kubona ubucamanza bwanga gukoresha ibizamini byo kwa muganga ngo buhinyuze ibyo bavuga by’uburwayi bwa se, nubwo abunganizi be mu mategeko bari babisabye.

Bavuga kandi ko kuva Kabuga yatabwa muri yombi ku itariki ya 16 y’uku kwezi, ku wa kane ku itariki ya 28 ari bwo bemerewe kuvugana na we kuri tefelone gusa, nubwo umushinjacyaha mukuru yari yatanze uruhushya ku itariki ya 20 ko bemerewe kumusura.

Ubufaransa buri kwivuguruza?

Bavuga ko mu gihe cyose amaze yitaba urukiko, babonye ko ubuzima bwe burushaho kumera nabi, ko yatakaje ibiro ndetse ko mu mivugire ye humvikanamo urujijo. Bongeraho ko kimwe n’undi mwana wese uhangayikishijwe n’ubuzima bwa se cyangwa bwa nyina, bafite ubwoba ko uku gufungwa kwa se muri ubwo buryo bishobora kumuviramo urupfu, ko ari yo mpamvu bari basabye ko akurikiranwa adafunze.

Abana ba Kabuga bavuga ko Ubufaransa buzwi nk’igihugu kigendera ku mahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, umuntu yaba akurikiranywe n’ubutabera cyangwa yidegembya. Ariko bakavuga ko kugumisha se muri gereza, mu buryo ubuzima bwe bumeze kuri ubu, “bimwima uburenganzira bwe bw’ibanze”.

Mu rukiko bigeze he?

Mu iburanisha ryo ku wa gatatu w’iki cyumweru, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abunganizi ba Kabuga bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga, aha bikaba bivuze koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko rwa ICTR.

Abamwunganira, basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akajya kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambikwa icyuma ku kaguru cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag).

Ubusabe bwo kurekura Kabuga Felicien urukiko rwarabwanze, umucamanza yavuze ko “nubwo adafite ubushobozi bwo gucika yirutse, ariko babonye ko afite ubwo gukoresha inyandiko mpimbano akihisha”.

Urukiko rwatangaje ko ku wa gatatu utaha tariki 03 Kamena 2020 ruzatangaza umwanzuro warwo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Kabuga Felicien aratabarizwa n’abana be, bavuga ko ubuzima bwe buri habi

  1. Kandange Margot May 30, 2020 at 12:17 pm

    Uwo musaza murindi arigiza. Abo yavukije ubuzima yigeze atekereza ku burenganzira bw’ibanze bwabo??? Imyaka amaze yiruka n’amazina atagira ingano yiyise, ubwo burenganzira yarabuharaniraga?? None nta soni baravuga!! Uburenganzira ni nk’ubundi, nabanzwe ibyo yakoze bamurekuye yakwiruka nkuko yirutse iyi myaka yose, amahanga amufiteho inyungu amubundikiriye. Ahubei ku byaha bya jenoside hazongerweho ubwicanyi bwakorewe abantu bose yicishije kuko yamenye ko bamushakisha.

  2. Kandange Margot May 30, 2020 at 12:18 pm

    Umusaza mutindi!

Comments are closed.