• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

George Floyd yasezeweho, iminota yamaze yicwa niyo yakoreshejwe abantu bacecetse bamwibuka

Umwanditsi
June 5, 2020

Umwirabura w’umunyamerika George Floyd uherutse kwicwa n’abapolisi b’abazungu, kuri uyu wa 04 Kamena 2020 yasezeweho. Umunyamategeko we yavuze ko icyorezo cy’irondabwoko aricyo cyamwishe. Abamusezeye bafashe igihe cy’iminota 8 n’amasegonda 46 bivugwa ko aricyo gihe yamaze ari hasi ashinzweho ivi n’umupolisi wamwishe.

George Floyd, ubwo yafatwaga n’abapolisi b’Abazungu, bamushyize hasi maze umwe muri bane amushinga ivi ku ijosi. Iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyamaze iminota umunani n’amasegonda 46 aribwo yashiragamo umwuka.

Iki gihe, yakimaze atakambira abamwicaga ariko ntibamwumva. Iki gihe kandi yamaze ari ku butaka yicwa urwagashyinyaguro, nicyo abamusezeye bafashe, bakimara batuje, bacecetse bibuka urupfu yishwe.

Abantu amagana bitabiriye uyu muhango, aho impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zavugiye amagambo yamagana ivanguramoko.

Iyicwa rya Bwana Floyd ryafashwe amashusho, ryateje umujinya n’imyigaragambyo ikomeye mu mijyi myinshi ya Leta zunze ubumwe za Amerika. Hagati aho, hafi y’ahaberaga uwo muhango muri Minneapolis, abapolisi batatu bari imbere y’urukiko baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi bwakorewe Floyd.

Derek Chauvin, umupolisi washinze ivi kuri Floyd mu gihe undi yatakambaga amubwira ko atabasha guhumeka, yarezwe ubwicanyi bw’ikiciro cya kabiri, kuwa mbere nibwo biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko.

Abapolisi bashinjwa urupfu rwa Floyd. Uhereye ibumoso; Derek Chauvin, Tou Thao, J. Alexander Kueng, Thomas Lane.

Imyigaragambyo ikwiriye henshi muri Amerika ejo ku munsi wa munani yaranzwe n’amahoro nubwo hari hamwe na hamwe yabayemo ibikorwa by’urugomo.

Byagenze gute mu muhango wo gusezera bwanyuma George Floyd?

Umunyamategeko Benjamin Crump wa Floyd yavuze ko “Atari icyorezo cya coronavirus kishe George Floyd”. Ati: “Ni ikindi cyorezo. Icyorezo cy’irondabwoko n’ivangura“.

Abo mu muryango wa Floyd, Guverineri wa Leta ya Minnesota, Senateri w’iyi leta, mayor w’umujyi wa Minneapolisi n’abandi bantu amagana bateraniye kuri North Central University y’i Minneapolis aho byabereye.

Brandon, mwishywa wa George Floyd yihanganisha mubyara we Shareeduh Tate.

Philonise Floyd umwe mu bavandimwe ba George Floyd, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze uburyo umuryango wabo wari ukennye bakiri bato. Ati: “Biratangaje kuba aba bantu bose baje kureba umuvandimwe wanjye, ni byiza ko yakoze ku mitima ya benshi”.

Revelandi Al Sharpton we yasabye ko abishe Floyd babiryozwa. Avuga ku myigaragambyo iri kuba muri iyi leta yagize ati: “Ntituzahagarara, tuzakomeza tugende kugeza igihe duhinduye imikorere yose y’ubucamanza”.

Yongeraho ati: “Ibyabaye kuri Floyd biba buri munsi muri iki gihugu, mu burezi, mu buvuzi mu bice byose by’ubuzima bwa Amerika. Ubu ni igihe cyo guhaguruka mu izina rya George tukavuga tuti: ‘muvane amavi yanyu ku majosi yacu“.

Abantu amagana bitabiriye uyumuhango i Minneapolis.

Indi mihango yo gusezera kuri Bwana Foyd iteganyijwe aho yavukiye muri leta ya North Carolina kuwa gatandatu, n’aho yakuriye muri Houston, Texas kuwa mbere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga