• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi/Musambira: Ku myaka isaga 70 y’amavuko, ati“Inzara n’imibereho mibi” biranyahuranije

Umwanditsi
June 6, 2020

Atuye mu Mudugudu wa Mbari, Akagari ka karengera, Umurenge wa Musambira ho mu karere ka kamonyi, akitwa Ugirashebuja Yohani. Imibereho ye muri byose avuga ko ari mbarubukeye, abagiraneza nibo bakimufashije gusunika iminsi nkuko abivuga mu gihe ngo Ubuyobozi bumusiragiza.

Ugirashebuja Yohani, aba munzu itagira ikiyiromo, aho arambika umusaya ni ku musambi icyo kwiyorosa ntacyo, aho kandi ni naho atekera iyo agize amahirwe yo kubona umugiraneza umufungurira cyangwa se nk’ubuyobozi bukamwibuka nabwo ngo biba gake kuko nk’ubu nubwo aturanye n’umurenge amezi ashize arenga atatu nta n’umuyobozi umugeraho. Aho aba naho ni mu icumbi yahawe n’umugiraneza.

Aha niho uyu musaza Ugirashebuja aba. Ni ku muhanda muri metero zitagera kuri 50 n’aho ibiro by’Umurenge wa Musambira byubatse.

Ugirashebuja, iyi nzu ayibamo wenyine ku myaka 73 y’amavuko. Guhaguruka aho yicaye biramugora kubw’intege nke ahanini zimufatanya n’inzara.

Aganira n’Umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu wa 05 Kamena 2020 ahagana ku I saa cyenda, yari yicaye yota akazuba avuga ko adaheruka kugira icyo ashyira mukanwa, ko inzara n’imibereho mibi biganisha ubuzima bwe ahabi.

Ahitwa ko arambika umusaya, ni hasi uretse umusambi gusa. Nta biryamirwa ntacyo kwiyorosa. Ese abagiraneza n’abifite ntabwo bakibaho ngo hagire n’umuha Matora n’icyo kwiyorosa!?

Avuga ko afite ibibazo byo kubaho nabi, nta nzu, ntacyo kurya n’ibindi amaranye igihe kirenga imyaka itanu nyamara ngo agasiragizwa n’ubuyobozi, bumurerega. Yagize ati “ Hari igihe Social w’Umurenge ( ushinzwe imibereho myiza) yaje, ansanga ku Karere ndimo ntekerereza abantu bari bahari barimo n’abasirikare, abasirikare barigendera ngiye kubona mbona baramuzanye hagati yabo, bati tubwire ikibazo cy’uyu musaza, ati “ Uyu musaza n’ubundi yaje kurushya abayobozi, ni atahe ikibazo cye nzagikemura kuwa mbere. Nje kuwa mbere ati genda uzaze kuwa gatatu, nje kuwa Gatatu ati genda uzaze kuwa gatanu, kuwa Gatanu ati genda uzaze kuwa Mbere, ndagumya ndiruka ndananirwa aho bigeze ndarorera”.

Akomeza avuga ko nyuma yaje kongera gusubira ku karere, bagahamagara kuri Terefone ariko ngo ibyo yababwiye ntabwo yigeze amenya ibyo aribyo. Yaratashye, kera kabaye aza gusubira ku karere ni uko bati baramwandika, imyirondoro ye baragije bati “ Hoshi genda ikibazo cyawe kizakiranuka tugiye kumva ikibazo cyawe uko giteye”. Akomeza avuga ko ari ubwo aheruka.

Ibikoresho byo mugikoni iyo yabonye icyo ateka. Igikoni n’aho arara ntabwo hatandukanye. Nyamara abayobozi banyura aha buri mwanya.

Muri make, uyu musaza ibibazo avuga bimukomereye ni Inzara no kutagira aho aba kuko uyu munsi aho ari ni kumugiraneza ku buryo abaho mu mpungenge ko igihe icyo aricyo cyose uwamugiriye neza akamuha aho arara ashobora kuhisubiza. Ni nabyo bibazo avuga ko yatuye ubuyobozi ariko bugakomeza kumurerega, bumusiragiza.

Ashinja ubuyobozi kutamwitaho ngo bumufashe kubona aho aba ahubwo bukabikorera abamerewe neza kuko hari n’ingero z’abo azi bagiye bubakirwa nyamara bafite ubushobozi busumbye ubwe, bafite n’abakabitayeho mu gihe we nta muryango.

Intege nke aterwa n’inzara n’imibereho mibi ntabwo bigituma agira icyo abasha gukora.

Mpozenzi Providence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko uyu musaza bamuzi kandi ngo bamufasha. Ati“ Uriya musaza afite umuntu umucumbikiye mu nzu ariko turamumenya, tumuha ibiryo rwose, yakubwiye ko tutamufasha?”. Akomeza avuga ko bagiye bamuha ibyo kurya kandi mu bihe bitandukanye nubwo amakuru agera ku intyoza.com ndetse anashimangirwa n’uyu musaza, hashize igihe kirekire nta bufasha.

Muri uyu Murenge wa Musambira, hariyo ibibazo bitandukanye bikomeje kuvugwa n’abaturage bimwe tugikorera ubucukumbuzi. Haravugwa Ruswa, Akarengane muri bamwe mu bayobozi bahohotera abaturage, hari n’abavuga ko bakubitwa n’abayobozi, abo abayobozi barira amafaranga nyamara ngo bayabatse ngo akoreshwe ibikorwa by’iterambere, abo imfashanyo zakabaye zigeraho ariko ngo zikaribwa na bamwe mu bayobozi n’ibindi bimwe turi bubagezeho mu nkuru zacu zitaha kuko tubifite.

Ugirashebuja Yohani, akeneye ubufasha. Yibaza byinshi akabura ibisubizo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. theogene says:
    June 6, 2020 at 10:35 am

    uyu musaza acyeneye ubufasha bwihutirwa sinibaza abayobozi bumurenge wamusambira ikintu barikwibaza mugihe bagifite abaturage babaye kuriya ntagobikwiye ko 2020 umuntu aba akirara ahantu hamezea kuriya kd aturanye nubuyobozi

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga