• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nyanza: Haji Enterprise “Ntibakora”bivugwa ko bashyizwe mu kato

Umwanditsi
June 6, 2020

Umushoramari, umucuruzi ukomeye witwa Havugimana Said, wamenyekanye cyane mu bucuruzi ku izina rya Haji, aho afite Kampuni yitwa Haji Enterprise, aberekeza inzira za Nyanza cyangwa abavayo aha barahazi kuko benshi ntawe uhatambuka atahaguze amata n’ibindi. Iyi Haji Enterprise ntirimo gukora, bivugwa ko yakiriye umukiriya ukekwaho Covid-19 we na bamwe mu bakozi bamukorera bagashyirwa mu kato.

Aya makuru yatangiye kuvugwa/guhwihwiswa na bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Karukoranyi B, Akagali ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza ari naho Havugamana Saidi(Haji) asanzwe akorera imirimo y’ubucuruzi.

Bavuga ko mu gitondo cyo kuwa 05 Kamena 2020, inzego z’ibanze ni z’umutekano zahageze abakoraga muri iyo Kompanyi yitwa “Haji Enterprise” na nyirayo Haji n’umuryango we bagahita bajyanwa mukato nyuma ngo yo kwakira umukiriya ukekwaho Covid-19.

Ahakundaga kuboneka urujya n’uruza rw’abantu nta n’inyoni itamba.

Mu gushaka kumenya ukuri kubivugwa kuri uyu muherwe wo muri Nyanza, umunyamakuru wa intyoza.com yageze aho iyo Kompanyi isanzwe ikorera muri iki gitondo cyo kuwa 06 Kamena 2020 asanga hari abantu bambaye imyenda y’ubwirinzi bari gutera imiti mu mazu akoreramo n’iyi Kampuni ndetse n’imiryango yaho yose ifunze(hadakora). Nta rujya n’uruza rw’abantu nk’uko byari bisanzwe mu gihe bakora.

Umwe mu bakozi usanzwe uhakora ariko ngo wari umaze iminsi adaheruka kujyayo kuko ngo akazi kagabanutse, yavuze ko Shebuja n’abamwe mu bo bakoranaga ubu bashyizwe mu kato.

Yagize ati” Maze iminsi ntajya mu kazi ariko ubuyobozi bwaraje bujyana Haji n’abandi kuko ngo hari umukiriya bakiriye ushobora kuba arwaye Coronavirus/Covid-19″.

Twabajije umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, bwana Bizimana Egide, avuga ko ayo makuru yayumvise, ariko ko twabaza Meya ngo kuko we atayafite mu buryo buhagije.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme, abajijwe kubivugwa ko umuturage ayobora uzwi nka Haji ashobora kuba yafashwe kubera umukiriya ashobora kuba yarakiriye, yasubije ko amakuru ajyanye na Covid-19 hari inzego zibifitiye ububasha, ko bo batemerewe kubitangaza. Gusa mu mvugo ye, byumvikana ko amakuru ari ukuri ndetse ayazi ariko agakwepa kuyatanga no kwemera neza ko uwo muturage ari mukato.

Ibindi turakomeza gukurikirana!

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga