• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Perezida Donald Trump yanyuranije n’itegeko nshinga-Colin Powell

Umwanditsi
June 8, 2020

Colin Powell wahoze ari umunyamabanga wa Leta ya Amerika yanenze bikomeye uburyo Perezida Donald Trump yitwaye ku bijyanye n’imyigaragambyo yo kwamagana irondabwoko, avuga ko “yarenze ku itegekonshinga”.

Bwana Colin Powell, abarizwa mu ishyaka rimwe na Perezida Trump ry’abarepubulikani. Yahoze ari na we musirikare wo ku rwego rwo hejuru cyane muri Amerika, ni we wa vuba aha unenze uburyo Perezida Trump ari kwitwara, harimo no gukangisha ko ingabo zagabwa ngo zisoze imyigaragambyo.

Colin, yavuze ko mu matora ya Perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe azatora Joe Biden, umukandida w’ishyaka mucyeba ry’abademokarate. Perezida Trump utajya aripfana, yasubije avuga ko Bwana Powell “Yiha agaciro karenze cyane adafite”.

Bwana Powell ni we Munyamerika ukomoka muri Afurika wenyine kugeza ubu wabaye umukuru w’ingabo z’Amerika. Yiyongereye ku rutonde rukomeje kuba rurerure rw’abahoze ari abasirikare bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’Amerika bari kwamagana Perezida Trump ku gikangisho cye cyo kugaba ingabo ngo zisoze imyigaragambyo.

Iyo myigaragambyo, yatewe n’urupfu rw’Umunyamerika w’umwirabura George Floyd wari mu maboko ya polisi rwabereye i Minneapolis ku itariki ya 25 Kamena 2010, ubwo umupolisi w’umuzungu yamuryamishaga hasi akamushinga ivi ku ijosi kugeza ashizemo umwuka.

Ejo ku cyumweru tariki 07 Kamena 2020, abantu icyenda muri 13 bagize inama njyanama y’umujyi wa Minneapolis basezeranyije, bari imbere y’imbaga y’abigaragambya babarirwa mu magana, ko bazasesa urwego rwa polisi yaho.

Bavuze ko bazarusimbuza “uburyo bushya bwo gucunga umutekano butuma tugira umutekano by’ukuri“.

Hagati aho, ingamba z’umutekano zakuweho muri Amerika mu gihe imyigaragambyo itangiye kugenza macye. Ubutegetsi bwa New York bwasoje igihe cy’umukwabu cyari kimaze icyumweru, naho Perezida Trump avuga ko agiye gutegeka inkeragutabara gutangira kuva aho zari zagabwe i Washington DC.

Colin Powell ni iki yavuze?

Avugira kuri televiziyo CNN ku munsi w’ejo ku cyumweru, Bwana Powell yagize ati: “Dufite Itegeko Nshinga. Kandi tugomba gukurikiza iryo tegeko nshinga. Kandi Perezida yarirenzeho“.

Akomoza kuri Perezida Trump, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko uyu Jenerali w’inyenyeri enye ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yagize ati: “Arabeshya ku bintu runaka, kandi bikarangirira aho kuko abantu batabimuryoza”.

Amagambo ya Colin yakiriwe ate?

Kuri Twitter, Perezida Trump yavuze ko Colin Powell ari “umuntu wa ntawe wagize uruhare rukomeye mu kudushora mu ntambara zatubereye mbi zo mu burasirazuba bwo hagati“.

Aho yavugaga ku ntambara yo mu kigobe yo guhera mu mwaka wa 1990 kugera mu 1993 ndetse n’igitero muri Iraq kiyobowe n’Amerika n’ibihugu by’inshuti cyo mu mwaka wa 2003.

Bwana Biden na we yagiye kuri Twitter mu kwamagana uburyo Perezida Trump ari kwitwara mu guhangana n’iyi myigaragambyo. Yavuze ko “yakoresheje ntacyo yitayeho [amagambo ye nka perezida] mu gushishikariza ibikorwa by’urugomo, kubiba urwango n’ivangura, no kudutandukanya kurushaho“.

Condoleezza Rice wahoze ari umunyamabanga wa Leta y’Amerika yabwiye televiziyo CBS ko yifuza ko Perezida Trump “aba ashyize ku ruhande ho gato ibyo kwandika kuri Twitter” akagira ikiganiro n’Abanyamerika.

Madamu Rice yagize ati: “Ntabwo ari buri wese uzemeranya na buri Perezida wese, n’uyu Perezida uriho, ariko [nka Perezida] ugomba kuvugana na buri Munyamerika, atari gusa abashobora kwemeranya nawe“.

Colin Powell yabaye umukuru w’ingabo z’Amerika kuva mu mwaka wa 1989 kugera mu 1993.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga