• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Guverinoma y’u Burundi irabeshyuza amakuru y’uko umubyeyi (nyina) wa Petero Nkurunziza nawe yapfuye

Umwanditsi
June 11, 2020

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi avuga ko amakuru yakwijwe kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2020 nimugoroba ko umubyeyi (nyina) wa Perezida Pierre Nkurunziza na we yapfuye atari ukuri.

Prosper Ntahorwamiye yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati:” Ararwaye ariko ntabwo yapfuye“. Iby’indwara y’uwo mukecuru avuga ko ari ubuzima bwite bw’umuntu.

Haravugwa amakuru menshi ku rupfu rwa Bwana Nkurunziza, bamwe babihuza n’icyorezo cya coronavirus, itangazo rivuga urupfu rwe rivuga ko yishwe no “guhagarara k’umutima”. Nta rwego rw’ubuvuzi cyangwa abaganga baremeza ibitandukanye n’ibi.

Gusimburana k’ubutegetsi nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Bwana Nkurunziza kwateye kwibaza igikurikiraho kuko hari umukuru w’igihugu watowe ndetse n’icyo itegeko nshinga riteganya.

Hari amakuru avuga ko ubwo hari umukuru w’igihugu watowe ari we ushobora guhita arahizwa kuko yamaze kwemezwa bya burundu, bityo ntihabanze kujyaho umukuru w’igihugu w’inzibacyuho nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga.

Kuri iki, Bwana Ntahorwamiye yagize ati: “Inzego zirabanza kubaza urukiko rurengera itegeko nshinga, aho biga (bihweza) ibijyanye no kubura k’ubutegetsi, bifite iminsi bifata, hariho inzira zigomba gukurikizwa”.

Uyu munsi ku wa kane tariki 11 Kamena 2020, hateganyijwe inama y’abaminisitiri mu Burundi bivugwa ko yiga kuri ibi bihe igihugu kirimo nyuma yo gupfusha umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga