• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa UNMISS bibutse mugenzi wabo wishwe na Covid-19

Umwanditsi
June 12, 2020

Abapolisikazi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2020 bagize umuhango wo kwibuka mugenzi wabo,  Police Constable (PC) Mbabazi Enid uherutse kwitaba Imana azize icyorezo cya Covid-19.

Nyakwigendera Mbabazi yari mu itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ahitwa Malakal muri Sudani y’Epfo. Tariki ya 02 Kamena 2020 yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19. Yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bya hano mu Rwanda aho yari yagaruwe aje kuvuzwa.

Umuhango wo kwibuka PC Mbabazi wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga aho bagenzi be bose b’abapolisi aho bari mu butumwa mu gihugu cya Sudani bashoboye kuwukurikirana. Abari barahuye nawe bose bagarutse ku kababaro batewe no kumubura bihanganisha umuryango we ndetse n’igihugu cye cy’amavuko aricyo u Rwanda.

Orowo Regina Omuyeh aturuka mu gihugu cya Nigeria akaba ari nawe uyobora ihuriro ry’ abagore bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Yavuze ko n’ubwo bari mu kiriyo cya mugenzi wabo PC Mbabazi bagomba gukomeza umuco wo gukorera hamwe nk’ikipe bagafashanya kugira ngo nk’abagore bashobore gutsinda imbogamizi zihariye bakunze guhura nazo buri munsi.

Yagize ati “ Nk’abagore baje muri iki gihugu gufasha abagore bagenzi bacu tugomba gukorera hamwe tugashyigikirana, nk’abagore dukunze guhura n’imbogamizi zihariye. Nk’ababyeyi twasize abana mu miryango yacu tuza gufasha bagenzi bacu b’abagore hano muri Sudani y’Epfo”.

Eileen Jane Pickering ni umugore waturutse mu gihugu cya Fiji, ni umuhuzabikorwa mu butumwa bwa UNMISS. Yavuze ko ibitekerezo ndetse n’amasengesho babyerekeje ku baturage b’u Rwanda, abapolisi b’u Rwanda ndetse no ku muryango wa nyakwigendera PC Mbabazi.

Yakomeje agira ati “PC Mbabazi yasize umwihariko ku bagore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse no kubagore bo muri iki gihugu”.

Unamisi Vuniwaqa, Umuyobozi w’abapolisikazi bari mu butumwa bwa UNMISS yavuze ko PC Mbabazi yari umupolisikazi w’intangarugero, yanakoraga neza inshingano ze mu gihe yari amaze mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Vuniwaqa, nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rukomeza rubitangaza, yasabye abapolisi bose gukomera bakihangana bagakomeza gukorera hamwe bafasha abaturage ba Sudani y’Epfo.

Yagize ati “Mwese ndabasaba gukomera kandi mugashyira hamwe mugakomeza gufasha abaturage b’iki gihugu. Buri umwe afashe mugenzi we nk’abavandimwe bahuriye mu muryango umwe ariwo Loni (UN). Mu bihe nk’ibi nibwo twegerana tukagaragaza ko turi mu muryango umwe ndetse n’abantu bakamenya ko dufashanya nk’abagore bari mu nzego z’umutekano”.

Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya muri Matayo 5:9, Vuniwaqa yagize ati “Abanyamugisha ni abaharanira amahoro kuko bazitwa abana b’Imana. Ubwo turimo kwibuka mugenzi wacu, tugomba kwirebera mu ishusho nk’abapolisi b’umuryango w’abibumbye bafite ikimenyetso cy’amahoro tugomba kugeza ku baturage b’iki gihugu”.

Yakomeje abasaba kumva ko bafite inshingano kandi bakazibandaho n’umwete buri umwe agakebura mugenzi we bityo bagakomeza gushikama mu butumwa barimo bwo kubungabunga amahoro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga