• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

PTS-Gishari: Hasojwe amasomo y’abapolisi barenga 1300 binjiye mu mwuga

Umwanditsi
June 20, 2020

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020 mu Murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana ahaherereye ishuri rya Polisi ritanga amahugurwa ku bapolisi (PTS-Gishari), hasojwe amasomo y’ibanze ahabwa abapolisi bashya bato binjiye mu kazi. Bayasoje ari abapolisi 1354, barimo abakobwa 218. Bari bamaze ameze 11 bahugurwa kikaba ari  ikiciro cya 16.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza , umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda, umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, CP Vianney Nshimiyimana n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo rya Minisitiri Busingye yashimiye guverimoma y’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw ‘ishuri rya PTS-Gishari uburyo bakomeje gutanga amahugurwa ku bapolisi ndetse n’abandi banyarwanda bifuza kujya mwuga w’igipolisi. Yavuze ko amasomo atangirwa muri iri shuri ariyo atuma u Rwanda rukomeza kugira abapolisi b’abanyamwuga.

Yagize ati“Ibi icyo bishimangira ni gahunda n’ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwo kubaka igipolisi cy’umwuga no kugeza Polisi y’u Rwanda ku bushobozi bukenewe kugira ngo ishobore kurangiza neza inshingano zayo zo kubumbatira amahoro n’umutekano w’abaturarwanda ndetse n’uwibintu byabo”.

Yakomeje avuga ko ubunyamwuga n’ubushobozi bya Polisi y’u Rwanda bitagarukira mu Rwanda gusa ko ahubwo birenga imbibe, bikagera no muhanga aho bajya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro. Ibi byose bikaba bitagerwaho bitanyuze mu mahugurwa ndetse nta n’icyo wasaba umupolisi uri mu kazi utarabanje kumunyuza mu mahugurwa nk’aya y’ibanze ndetse n’andi ajya ahabwa abapolisi bari mu kazi.

Minisitiri Busingye, yakomeje akangurira  abapolisi gukomeza gukorana n’abaturage baba intangarugero mu kubahiriza amategeko, gushyigikira gahunda za Leta kugira ngo n’abaturage babigireho umuco mwiza wo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya barwanya ibyaha.

Yagize ati “Hamwe n’izindi nzego, Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ibyaha bikomeye nka ruswa n’ibisa nayo byose, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, iterabwoba, ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi”.

Yavuze ko uru ari urugamba umupolisi wese agomba kumva ko ari inshingano ze ndetse afatanyije n’abaturage. Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare yagize ndetse n’ubu ikigaragaza mu gufasha abaturarwanda kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yashimiye abapolisi basoje amasomo ku kinyabupfura, umurava no kwitanga byabaranze mu gihe cy’amezi 11 bari bamaze bahugurwa.

Yagize ati“Ni amasomo yabaye mu bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ariko mwaranzwe no kwihangana kandi munirinda kwandura iki cyorezo ku buryo mutanagize igihe cyo gusurwa n’imiryango yanyu mu rwego rwo kwirinda koronavirusi”.

CP Nshimiyimana, yijeje abaturarwanda ko abapolisi basoje amasomo bafite ubumenyi n’ubushobozi bihagije bitewe n’amasomo atandukanye bahawe.

Ati“Bahawe amasomo afasha umuntu kuva mu buzima bwa gisivili kugira ngo atangire umurimo wa gipolisi. Bigishijwe amasomo arimo akomeza umubiri, gukoresha intwaro, amasomo abaha kugira ikinyabupfura no kumvira, kugarura ituze, gukorana n’abaturage, amategeko atandukanye ndetse banigishijwe kuri gahunda za Leta zinyuranye n’ubutabazi bw’ibanzi”.

Police Constable (PC) Nkurunziza Vedaste, PC Iyakaremye Elie na Iradukunda Devota nibo bapolisi bahize abandi baba aba mbere bakaba banahawe ibihembo.

PC Iradukunda Devota yavuze ko yakuze yifuza kuzakora mu nzego zirinda umutekano w’igihugu none inzozi ze zibaye impamo. Yahumurije bamwe mu bakobwa usanga bafite ubwoba bwo kujya mu nzego z’umutekano batekereza ko amasomo bahabwa nta mukobwa wayashobora.

Ni mu gihe Nkurunziza Vedaste avuga ko umwuga w’igipolisi ari umurimo nk’iyindi atari ahantu ujya kuko  wabuze akazi. Ati “Njyewe mbere yo kuza gutangira amasomo anyemerera kwinjira muri Polisi nari nsanganywe akazi, ariko narakaretse mpitamo kuza mu gipolisi kuko nako ni akazi, si aho ujya kuko wabuze akazi nk’uko hari abajyaga babyibeshyaho”.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ishuri rya PTS-Gishari mu bihe bitandukanye ryakiriye abapolisi bagera kuri 1/3 cy’abapolisi bose bari muri Polisi y’u Rwanda baje mu mahugurwa atandukanye.

Harimo amahugurwa yo kuzimya inkongi y’umuriro, amasomo y’ibanze ahabwa abapolisi bato bagiye gutangira akazi, abagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, gutwara imodoka, amahugurwa yo kurengera ibidukikije, amahugurwa ahabwa abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye b’umuryango w’abibumbye bagiye mu butumwa bw’amahoro n’andi atandukanye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga