• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Leta y’u Burundi yagize icyo ivuga ku cyemezo yafatiwe na Amerika cyo kudaha VISA abarundi

Umwanditsi
June 22, 2020

Leta zunze ubumwe za Amerika, ziherutse gufata icyemezo cyo kudaha VISA zinjira ku butaka bwayo Abarundi, uretse abakorera imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye u Burundi mu mahanga kandi nabo babanje kwerekana ko bafite impamvu z’akazi. Kuri uyu wa 22 Kamena 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yatangaje ko biteguye kuganira, bagakemura ikibazo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi kuwa mbere, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga Amb. Ezechiel Nibigira yatangaje ko u Burundi bushaka ko kutumvikana kwabayeho kubonerwa umuti.

Leta ya Amerika yatangaje ko ihagaritse guha Visa abaturage b’u Burundi, uretse ibyiciro bimwe birimo abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye u Burundi mu mahanga.

Ibiro bishinzwe umutekano muri Amerika, byagereranywa na minisiteri y’ubutegetsi mu bindi bihugu, mu itangazo ryabyo byavugaga ko Leta y’u Burundi yanze guha ibyangombwa no kwakira Abarundi bashinjwa ibyaha bashakaga kohereza iwabo mu Burundi.

Amerika ivuga ko u Burundi “bwanze cyangwa bwatinze nta mpamvu guha ibyangombwa by’inzira abanyabyaha b’Abarundi” ishaka kohereza iwabo, bityo “biteza ikibazo Amerika cyo kugumana abanyabyaha ku butaka bwayo“.

Ibi byatumye ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika ategeka ibiro by’abahagarariye Amerika mu mahanga kudaha Visa Abarundi uretse ibyiciro bimwe na bimwe, kuva tariki 12 Kamena 2020.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, minisitiri Nibigira yavuze ko ibyo Amerika yashakaga gukora ari igikorwa gisanzwe cy’ubucamanza, ariko harimo abantu batari Abarundi bashakaga kohereza mu Burundi.

Bwana Nibigira avuga ko u Burundi bwiteguye kwakira Abarundi bazoherezwa na Amerika ariko abatari Abarundi “bagomba koherezwa mu bihugu byabo, aho kubohereza mu Burundi“.

Leta ya Amerika isanzwe ikora ibikorwa byo kohereza mu bihugu bakomokamo abo yafashe ishinja ibyaha bikomeye, iyo badafite/batarabona ubwenegihugu bwa Amerika.

Itangazo rya Amerika ryo mu cyumweru gishize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ryavugaga ko “ubwo ubutegetsi bwahindutse mu Burundi” bizeye imikoranire mishya y’ibihugu byombi. Ko “bizeye ko hazabaho ibiganiro byo gucyemura iki kibazo“.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga