• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
16/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
16/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
16/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Igitero kidasanzwe cy’inzige mu nkengero z’umujyi wa Delhi ho mu Buhinde

Umwanditsi
June 28, 2020

Leta y’Ubuhinde yaburiye abaturage baturiye mu bice bimwe by’umurwa mukuru Delhi w’iki gihugu ko basabwa kuba maso no gufunga amadirishya n’imiryango by’inzu zabo nyuma yaho inzige ziteye mu karere ko mu nkengero z’uyu mujyi.

Abanyamakuru bari I Delhi, bavuga ko ari bwo bwa mbere ako karere ka Gurgaon (cyangwa Gurugram) kibasiwe n’igitero cy’inzige. Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza udukoko tubarirwa mu bihumbi tuguruka hejuru y’inzu tukagwa ku bisenge.

Ubuhinde bwugarijwe n’igitero cy’inzige cya mbere kibi cyane kibayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize. Bivugwa ko izo nzige zaturutse mu karere ko mu ihembe ry’Afurika, izo na zo zikomotse muri Yemen.

Ubu zimaze kurya ibihingwa muri leta nyinshi mu zigize Ubuhinde. Ejo ku wa gatandatu tariki 27 Kamena 2020, Gopal Rai, Minisitiri w’ibidukikije i Delhi, yasabye abategetsi b’uturere two mu majyepfo no mu burengerazuba bw’uwo mujyi kuguma bari maso cyane, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Times of India.

Abatuye mu karere ka Gurgaon basabwe guteza urusaku rwinshi bakubita ku bikoresho birangira nk’amasafuriya cyangwa ingoma mu kwirukana izo nzige.

Ibiro ntaramakuru ANI bitangaza ko abapilote bava cyangwa berekeza ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Delhi, gihana imbibi n’akarere ka Gurgaon, basabwe kwigengesera kurushaho.
KL Gurjar, umutegetsi ukora muri minisiteri y’ubuhinzi, yavuze ko bisa nkaho izo nzige ziri kwerekeza mu mujyi wa Palwal uri mu majyepfo ya Delhi.

Mu gihe zidahagaritswe, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko izi nzige zo mu butayu zangiza imyaka mu mirima zikaba zishobora guteza inzara. Nkuko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN), izi nzige ziriho ubu zaturutse mu gihe cy’imiyaga myinshi yo mu mwaka wa 2018-2019, yateje imvura nyinshi mu karere k’umwigimbakirwa wo mu Barabu (Arabian Peninsula).

UN/ONU ivuga ko ibyo byatumye habaho nibura imiryango itatu y’inzige “yakuze mu buryo budasanzwe” ntibimenyekane. Izo nzige ubu zimaze kugera mu bice bimwe by’Afurika y’uburasirazuba, mu karere k’uburasirazuba bwo hagati no muri Aziya y’amajyepfo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga