• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Kamonyi/Runda: Aharimo gukorwa umuhanda habonetse imibiri y’abantu

Umwanditsi
June 29, 2020

Mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ku mugoroba w’uyu wa 29 Kamena 2020 aharimo gukorwa umuhanda uteganywa gushyirwamo kaburimbo, habonetse imibiri bikekwa ko yahashyizwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi mibiri, aho yabonetse ni mugahanda karimo guhangwa ngo gashyirwemo kaburimbo ahari kuzamurwa amazu y’amagorofa( abahatuye bavuga ko nta muhanda wahigeze ). Kazamukira cyangwa kakamanukira kuri aya mazu arimo kuzamurwa, kagahuza umuhanda munini usanzwe urimo gukorwa n’uwakaburimbo uhari.

Mwizerwa Rafiki, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko aha hantu koko habonetse imibiri, ariko ko bataramenya neza amakuru kuriyo. Avuga ko ibikorwa byo gushakisha indi mibiri ishobora kuba ihari bikomeza kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2020.

Aka gahanda karimo guhangwa ngo gashyirwemo Kaburimbo, ku munsi w’ejo tariki 28 Kamena 2020 ubwo imashini zatangiraga gusiza, habaye ukutumvikana kuri bamwe mu baturage n’abakora umuhanda. Banyiri ubutaka bavuga ko nta muhanda wigeze aha hantu, ko abashaka kuwuhashyira biri mu nyungu zabo, bityo ko mbere ya byose bagomba kubanza kubiganiraho, amategeko agenga iby’ingurane no kwimura abantu mu byabo akubahirizwa, cyane ko ngo katari muri gahunda y’ikorwa ry’umuhanda Ruyenzi-Gihara watangarijwe abaturage mbere.

Aha niho harimo gushyirwa umuhanda, abaturage bavuga ko utahahoze. Hafi aha niho habonywe iyi mibiri.

Umurenge wa Runda, uri mucyahoze ari Komine Runda. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abatutsi benshi bahiciwe, baba abari bahatuye, abahahungiye cyangwa se abambukaga Nyabarongo bava Kigali n’ahandi, kimwe n’abakurwaga ku misozi itandukanye ihakikije. Hari bamwe mu biciwe imiryango na n’uyu munsi nyuma y’imyaka 26 bagisaba guhabwa amakuru y’aho ababo bishwe bashyizwe.
Munyaneza Theogene /intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga