• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
19/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
19/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
19/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi-EU/UE muri Venezuela yahambirijwe igitaraganya

Umwanditsi
July 1, 2020

Ambasaderi w’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi-EU/UE muri Venezuela yahambirijwe igitaraganya nyuma y’uko uyu muryango ufatiye ibihano abategetsi 11 b’iki gihugu. Ni ibihano bimaze gufatirwa abategetsi 36 muri rusange, birimo kubima Visa no Gufatira imitungo yabo iri mu bihugu bigize uyu muryago. Perezida wa Venezuela nawe ati“ Niba badashaka kubaha Venezuela nibatuvire aha”.

Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020 yahaye amasaha 72 ambasaderi w’Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe-EU/UE kugirango abe yamuviriye mu gihugu.

Uyu mujinya yawutewe n’ibihano uyu muryango wafatiye abategetsi bashya 11 bo muri Venezuela. Bityo umubare w’abafatiwe ibihano ugeze kuri 36. Ibi bihano birimo kubima visa zo kujya mu Bulayi no gufatira imitungo bafiteyo. Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, Perezida Maduro yagize ati: “Niba badashaka kubaha Venezuela nibatuvire aha!”

Ibi bihano nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, biri mu rwego rwo gushyira igitutu ku butegetsi bwa Perezida Maduro kugirango bwemere demokarasi, nk’uko Ubulayi bubivuga.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga rw’Umuryango w’Ubulayi, Josep Borrell, yatangaje ko nabo bashobora kwirukana ambasaderi uhagarariye Venezuela muri uyu Muryango i Buruseli mu Bubiligi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga