Abanyasudani bubuye imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw’Igisirikare

Abaturage mu gihugu cya Sudani kuri uyu wa 30 Kamena 2020 bagiye mu myigaragambyo mu mihanda babarirwa mu bihumbi. Baravuga ko bamagana ubutegetsi bw’Igisirikare, bakaba bashaka gutegekwa n’Abasivile. Bashinja igisirikare ubundi cyafashe ubutegetsi mu gihe cy’inzibacyuho kutarekura ubutegetsi ngo buhabwe abasivili.

Muri Sudani, abantu ibihumbi n’ibihumbi baraye bakoze imyigarambyo mu murwa mukuru Khartoum, no mu yindi mijyi itandukanye nka Omdurman, kugera no muri Darfur mu burengerezuba bw’igihugu, batitaye ku mabwiriza ya guma mu rugo kubera icyorezo cya virusi ya Corona.
Abigaragambya, bafite amabendera y’igihugu, baririmbaga cyane cyane ngo “ukwishyira kwizana, amahoro, ubutabera” nko muri revolisiyo ya rubanda yahiritse Perezida Omar al-Bashir mu mwaka ushize wa 2019. Muri make, barasaba ko igihugu kiyoborwa n’abasivili kurusha uko bimeze muri iki gihe.
Kuri ubu butegetsi abigaragambya bavuga ko ari ubw’Abasilikali, nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, ku isonga hari General Abdel Fattah Abdelrahmane al-Burhan nk’umukuru w’igihugu, basangiye ubutegetsi bw’inzibacyuho n’abasivili, barimo Minisitiri w’Intebe Abdallah Hamdok.

Abaturage, mu kwigaragambya ngo ni uko bareba bagasanga abasilikali badashaka kwihutira gushyiraho izindi nzego za gisivili, nk’inteko ishinga amategeko na ba guverineri ba leta zigize Sudani.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →