• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Umumotari muri Uganda yitwikiye kuri Polisi arapfa

Umwanditsi
July 3, 2020

Umumotari w’imyaka 29 y’amavuko witwa Hussein Walugembe wo muri Uganda yapfuye yitwikiye ku biro bya polisi, nyuma yuko abapolisi banze kurekura moto ye yari yafashwe.

Moto ya Hussein Walugembe yafashwe ku wa mbere tariki 29 Kamena 2020 mu karere ka Masaka kari mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, kuri kilometero hafi 134 uvuye mu murwa mukuru Kampala.

Bijyanye n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus, Leta ya Uganda yabujije za moto zizwi cyane hano ku izina rya ‘boda boda’ – gutwara abagenzi.
Ubu zemerewe gukora hagati ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mu gitondo na saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi zigomba gutwara imizigo gusa.

Polisi ya Uganda ivuga ko Bwana Walugembe yari yatije moto inshuti ye, ikaza gufatwa iyitwayeho umugenzi ku wa mbere w’iki cyumweru. Amakuru avuga ko Bwana Walugembe yagezeho arakarira polisi nyuma yo kujya ku biro byayo inshuro nyinshi asaba ko moto ye irekurwa.

Ejo ku wa kane tariki 02 Nyakanga 2020, yifungiranye mu cyumba cyo ku biro bya polisi, nuko aritwika akoresheje imyambi yo mu kibiriti na ‘essence’ yahishe mu icupa ry’amazi. Abapolisi bo kuri ibyo biro bagerageje kuzimya uwo muriro bakoresheje amajerikani y’amazi.

‘Kwakwa ruswa’

Umupolisi wari uri kumwe na we yarakomeretse byoroheje ndetse impapuro nyinshi na za mudasobwa birashya.
Bamwe mu bamotari babwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko abapolisi barimo baka mugenzi wabo ruswa ingana n’amadolari 40 y’Amerika (ni agera hafi ku 40,000 mu mafaranga y’u Rwanda) ngo babone kurekura moto ye.

Nyuma y’uko kwitwika, Paul Kangave, umukuru wa polisi muri ako karere, yavuze ko iperereza ryatangiye ku bapolisi bose bakora mu muhanda.

Yavuze ko itsinda rya polisi ryita ku myitwarire ya kinyamwuga rizagenzura ibirego byuko abapolisi baka ruswa ku binyabiziga byafashwe byarenze ku ngamba zo kurwanya coronavirus.
Gutwara abagenzi kuri moto ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bibeshejeho urubyiruko rubarirwa mu bihumbi muri Uganda, benshi muri bo kuri ubu batagikora.

Mu kwezi kwa gatanu, leta ya Uganda yatangiye kudohora ingamba zo kurwanya coronavirus, ariko igumishaho izijyanye na za moto.
Mu mpera y’ukwezi gushize kwa gatandatu, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Perezida Yoweri Museveni yavuze ko moto zishobora kurushaho gukwirakwiza coronavirus ziramutse zemerewe gutwara abagenzi muri iki gihe.

Kugeza ubu, muri Uganda hamaze kwemezwa abantu 911 banduye coronavirus, muri bo 849 barayikize ndetse nta muntu n’umwe irica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza. Benshi muri abo banduye batangajwe ko ari abashoferi b’amakamyo bakora ingendo ndende ndetse n’abagiye bahura na bo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga