• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Imodoka yahitanye umwe mu bagore bari mu myigaragambyo muri Amerika

Umwanditsi
July 5, 2020

Umugore umwe mu bigaragambyaga kuri uyu Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020 yapfuye agonzwe n’ imodoka yinjijwe mu itsinda ry’abari mu myigaragambyo mu muhanda wari wafunzwe mu mujyi wa Seattle, nk’uko abategetsi babitangaje. Ni imyigaragambyo yari yateguwe n’abagore mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa Abirabura b’Abanyamerika. 

Abashinzwe umutekano muri leta ya Washington banditse ku rubuga rwa Twitter ko “iyo modoka yinjiye ku ngufu muri uwo muhanda igonga abatari bake”.

Summer Taylor w’imyaka 24 y’amavuko yapfuye haciye amasaha makeya, mu gihe uwa kabiri nawe yakomeretse cyane. Ukekwa ko yakoze iryo bara yatawe muri yombi.

Kuva umunyamerika w’umwirabura George Floyd apfiriye mu maboko y’abapolisi mu mujyi wa Minneapolis mu kwezi kwa Gatanu kw’uyu mwaka wa 2020, Umujyi wa Seattle uhoramo imyigaragambyo yo kwamagana ivangura.

Umupolisi w’Umuzungu ashinze ivi ku ijosi rya George Floyd, ari naho yiciwe.

Iyo myigaragambyo, iri mu rukurikirane rw’iyindi ikomeza mu gihugu hose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri wa mugambi cyangwa insanganyamatsiko bise “Ubuzima bw’Abirabura ni nkenerwa (Black Lives Matter).

Iyi myigaragambyo y’abagore, umuhanda barimo wari wafunzwe (ku modoka) mbere y’uko itangira. Igice kimwe cy’abari bayirimo cyarerekanwe ku mbuga nkoranyambaga n’inyandiko cyangwa Pankarite zanditseho ngo “Black Femme March takes I-5”.

Videwo yazengurutse ku rubuga rwa Twitter yerekana imodoka y’umweru yiruka n’umuvuduko mwinshi cyane, ikwepa izindi modoka ebyiri bari bafungishije uwo muhanda, nyuma ihita igonga abo bantu babiri barimo uwaje gupfa undi agakomereka cyane.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Umushoferi w’iyo modoka, Dawit Kelete aba Seattle yatawe muri yombi, akaba ashinjwa ibyaha bibiri byo gutera abantu akoresheje imodoka. Hagati aho, igipolisi nticyavuze niba uwakoze aya mahano yabigize nkana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga