• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Leta y’u Burundi yasabye Umuryango wa Francophonie-OIF kuyikura mukato

Umwanditsi
July 9, 2020

Mu nama rusange y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa yatangiye ejo kuwa gatatu tariki 08 Nyakanga 2020, uhagarariye Leta y’u Burundi yasabye uyu muryango wa OIF kuvanaho ibihano byo kwigizayo Leta ahagarariye uyu muryango wayifatiye kuva mu mwaka wa 2016.

Iyi nama y’uyu muryango, irakomeza uyu munsi kuwa kane. Mubyo iri kwigaho harimo no kuvanaho ibi bihano byafatiwe u Burundi nk’uko Madamu Louise Mushikiwabo ukuriye uyu muryango wa OIF yabitangaje.

Kuva mu kwa karindwi 2016, uyu muryango w’ibihugu 88 wanzuye ko uhagaritse imikoranire na Leta y’u Burundi kubera ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu mu midugararo yabaye mu 2015.

Leta ya Amerika hamwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byo byafatiye ibihano bamwe mu bategetsi mu Burundi, barimo Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano, bibashinja ibyaha byakozwe ku kiremwamuntu icyo gihe.

Ibihugu bikize n’imiryango nterankunga byo mu burengerazuba bw’isi, byateye umugongo u Burundi bishingiye kubyaregwaga ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kuva mu mwaka wa 2015.

Leta y’u Burundi yasabye iyi nama rusange ya 110 ya Francophonie kuyivana mu kato.

Ernest Niyokindi, ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa ejo ubwo hatangizwaga iyi nama, yabwiye inteko rusange y’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa ko Leta y’icyo gihugu “yarenganyijwe ifatirwa ibyo bihano bibogamye“.

Avuga ko nyuma y’imidugararo yo mu mwaka wa 2015 Leta yafashe ingamba zo gusubiza ibintu mu buryo, nko gucyura impunzi no kurekura impfungwa, ariko ibyo bihano ntibikurweho.

Mu ijambo rye, ryatangajwe na ambasade y’u Burundi mu Bufaransa, Bwana Niyokindi yavuze ko Perezida mushya Gen. Major Evariste Ndayishimiye yiyemeje “kurengera uburenganzira bwa muntu no kuzahura umubano n’amahanga ushingiye ku kubahana.”

Yabwiye iyi nama ko Leta y’u Burundi yifuza kongera gukorana n’uyu muryango bityo iwusaba “kwiga uko wavanaho icyemezo gihagarika imikoranire” n’iyi Leta cyafashwe mu kwa karindwi 2016.

Iyi nama ya Francophonie, niyo ya mbere mu mateka yawo iteranye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya ‘videoconference‘ nk’uko uyu muryango ubivuga.

Ambasade y’u Burundi mu Bufaransa, ivuga ko “ishima inama y’uyu muryango yakiriye neza icyifuzo bayigejejeho“.

Amb. Niyokindi uhagarariye u Burundi mu Bufaransa.

Biteganyijwe ko icyemezo cy’umuryango wa Francophonie ku cyifuzo cy’u Burundi gishobora gutangazwa nyuma y’iyi nama rusange yawo irangira uyu munsi kuwa kane tariki 09 Nyakanga 2020.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga