• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
30/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
30/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
30/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
30/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
30/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
30/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
30/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes

Umusenateri yatawe muri yombi azira kurenga ku mabwiriza ya Covid-19

Umwanditsi
July 20, 2020

Umusenateri wo muri Kenya, mu mpera z’icyumweru gishize yafatiwe mukabari yarenze ku mabwiriza y’umukwabu washyizweho na Leta mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus. Nyuma yo gufatwa, yasabye imbabazi Abanyakenya, ariko ntabwo byabujije ko afungwa by’igihe gito, aho yavuyemo atanze ingwate. Biteganijwe ko kuri uyu wa Kabiri agezwa imbere y’ubutabera kwisobanura.

Ni Senateri Johnson Sakaja uhagarariye akarere k’umurwa mukuru Nairobi, aho mu mpera y’icyumweru gishize yasanzwe ari mukabari mu murwa mukuru I Nairobi anywa inzoga. Yafashwe hashize amasaha make umukwabu wa saa tatu z’ijoro utangiye.

Amabwwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, avuga ko nta muntu uba wemerewe kuba ahatari iwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Senateri Sakaja yafungiwe by’akanya gato ku biro bya Polisi byo mu mujyi wa Nairobi, mbere yuko afungurwa amaze gutanga amafaranga y’ingwate. Biteganijwe ko kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2020 agezwa mu rukiko, ariko avuga ko yiteguye kwirengera ibikorwa bye.

Hagati aho, Senateri Sakaja yavanywe ku buyobozi bw’akanama gakomeye ko mu nteko kagenzuraga uko Kenya iri kwitwara mu kurwanya Covid-19. Videwo iri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaye ejo ku cyumweru, yerekana Senateri Sakaja w’imyaka 35 y’amavuko ari muri kasho ya polisi aterana amagambo n’abapolisi nyuma yo gutabwa muri yombi.

Abanya-Kenya, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko bamaze igihe binubira ko amategeko n’amabwiriza akaze yo kurwanya coronavirus ashyirwa mu bikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’uwo uri we. Binubira ko abanyapolitiki bayarengaho ku mugaragaro bagakoresha za mitingi zitabirwa n’imbaga kandi izo mitingi zaraciwe.

Polisi ya Kenya na yo yanenzwe gukubita, gukomeretsa no kwica Abanya-Kenya mu gihe cy’iyubahirizwa ry’ayo mategeko.

Zimwe mu ngamba zikaze zibuza guterana mu nsengero no kubuza ingendo mu duce tw’ingenzi tw’izingiro rya coronavirus, kuri ubu zakuweho, nubwo coronavirus ikomeje kwiyongera mu gihugu. Kugeza ubu muri Kenya abanduye coronavirus bageze ku 13,353, muri bo 234 imaze kubica.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5804 Posts

Politiki

4055 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga