• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
22/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
22/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
22/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Impaka z’amasaha 90, amajoro 4 mu Bulayi zarangiye biyemeje gusaranganya Miliyari 750Euro

Umwanditsi
July 21, 2020

Abategetsi b’ibihugu by’ubumwe bw’ubulayi-EU/UE, kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020 ariryo joro rya kane ry’ibiganiro byabo, byarangiye bumvikanye ko amafaranga akoreshwa kuri uyu mugabane angana n’ama Euro miliyari 750 ariyo azahabwa ibihugu biwugize mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Coronavirus. Ni ibiganiro byaranzwe n’impaka zikomeye.

Abakuriye ibi bihugu 27 bigize uyu muryango, bumvikanye ko uzatanga miliyari 750 z’ama-euro (ni agera kuri miliyari 859 z’amadolari y’Amerika) nk’inkunga n’inguzanyo yo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu bw’ibi bihugu.

Charles Michel wari uyoboye ibi biganiro yavuze ko iki cyari “igihe cy’ingenzi” ku mugabane w’Uburayi. Ibiganiro byatangiye ku wa gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 byabayemo kutumvikana hagati y’ibihugu byazahajwe cyane na Covid-19 hamwe n’ibihugu “byirinze” byo byari bitewe impungenge n’ingano y’amafaranga akenewe.

Kumvikana kwabo gushingiye ahanini kuri miliyari €390 z’inkunga izahabwa ibihugu byazahajwe cyane n’icyorezo nk’uko inyandiko ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko byabonye ibivuga.

Ibi biganiro byatangiye ku wa gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 mu gitondo i Bruxelles/Brussels, byamaze amasaha 90 bica agahigo k’igihe kinini abategeka EU bamaze baganira kuva mu 2000 mu nama yabahuje ikamara iminsi itanu.

Byageze aha gute?

Bwana Michel, ukuriye inama y’uyu muryango, yanditse kuri Twitter ngo “ubwumvikane“. Hari hashize umwanya muto aba bategetsi bageze ku kumvikana kwabo, byari saa 03:15 GMT (saa 6:15 mu Burundi no mu Rwanda) uyu munsi ku wa kabiri.

Ibi biganiro byaranzwe no kutumvikana gukomeye hagati y’aba bategetsi 27 kuko ibihugu bitazahajwe n’iki cyorezo byo bitabonaga ko bikwiye gutanga imari nini cyane.

Ibihugu byiyise ‘frugal four’ (abadasesagura bane) – Sweden, Denmark, Austria/Autriche n’Ubuholandi, kongeraho na Finland, byanze kwemeza itangwa rya miliyari €500 nk’impano ku bihugu byazahajwe cyane na Covid-19.

Iri tsinda ryari riyobowe na Minisitiri w’intebe w’Ubuholandi Mark Rutte, ryavugaga ko iyo mari itagomba kurenga miliyari €375 kandi nayo akajyaho ibisabwa mu kuyatanga.

Ibindi bihugu nk’Ubutaliyani na Espagne byazahaye, byo byavugaga ko iyo mari yo kubafasha itagomba kujya munsi ya miliyari €400. Igihe kimwe muri ibi biganiro, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron bivugwa ko yarakaye agakubita igipfunsi ku meza, arimo abwira “frugal four” ko ibyo bifuza bishyira Uburayi mu kaga.

Bakomeje gutigira, kugeza ubwo uyu munsi bageze aho bumvikana miliyari €390.

Abategetsi b’Ubulayi babivuzeho iki?

Uku kumvikana, Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida Macron yabyise “umunsi w’amateka ku Burayi“. Sophie Wilmès, Minisitiri w’intebe w’Ububiligi, yanditse kuri Twitter ati: “Nta bundi Uburayi bwigeze bushora mu gihe kizaza nk’ubu“. Bwana Michel yavuze ko EU “yerekanye gushyira hamwe…no guhuza ukwemera kw’ejo hazaza“.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga