• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
22/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
22/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
22/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Perezida Museveni yatangiye inzira imuganisha ku gutegeka imyaka 40

Umwanditsi
July 21, 2020

Umukuru w’Igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, yamaze gutangazwa n’ishyaka rye NRM ko yakwije imikono isabwa ngo azahagararire iri shyama mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe.

Perezida Museveni, abaye yongeye gutorwa indi manda y’imyaka itanu, azategeka iki gihugu imyaka hafi mirongo ine, ashobora no kurenza mu gihe abyifuje.

Rogers Mulindwa, umuvugizi w’ishyaka NRM, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko Perezida Museveni yamaze “gufata inyandiko zo guhagararira iri shyaka” mu matora. Nubwo nta tariki iragenwa, biteganyijwe ko aya matora azaba mu kwezi kwa kabiri kwa 2021.

Bwana Mulindwa yavuze ko nta wundi muntu mu ishyaka NRM uragaragaza ubushake bwo guhatana na Museveni mu kubahagararira. Ushobora kuzahangana bikomeye nawe ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ni umudepite Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine kubera muzika, ubu ufite imyaka 38.

Bwana Kyagulanyi anenga ubutegetsi bwa Museveni gukoresha amayeri yose mu kunaniza imyiteguro y’abatavuga rumwe nawe mu matora ari imbere – ibyo bwakomeje guhakana.

Perezida Museveni amaze imyaka 34 ku butegetsi, mu baburambyeho muri Afurika imbere ye hari Teodoro Obiang Nguema wa Guinée équatoriale ubumazeho imyaka 41 na Paul Biya wa Cameroun ubumazeho imyaka 38.

Abatavuga rumwe nawe bamushinja gukoresha imbaraga mu gutera ubwoba urwo ruhande, no gukoresha umutungo w’igihugu mu gushima abamushyigikira no gushakisha abandi.

Muri uku kwezi, nkuko BBC ibitangaza, Polisi ya Uganda yatatanyije inama ebyiri z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gihe bo bavuga ko abo ku ruhande rwa Leta bo bahura nta nkomyi.

Rogers Mulindwa, ahakana ibivugwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko amategeko atubahirizwa kimwe ku mpande zombi, we akavuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi “bavuga ibi kugira ngo bigarurire abantu”, nk’uko bivugwa na Reuters.

Perezida Museveni kuri Manda eshanu

Perezida Museveni yatorewe kuyobora Uganda inshuro eshanu. Muri 2005 inteko ishingamategeko ya Uganda, yavanye mu itegekonshinga ibya manda ntarengwa z’utorewe kuba perezida.

Mu 2017 iyi nteko, igizwe ahanini n’abo mu ishyaka rye rya NRM, yongeye gukuraho ingingo y’imyaka y’ubukure, yari inzitizi kuri Museveni, ngo yongere kwiyamamaza.
Gutorera iyi ngingo byateje impaka n’imirwano mu nteko, kugeza ubwo abasirikare binjiyemo bagasohora abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga