• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/12/25
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
31/12/25
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
31/12/25
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)
31/12/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere n’Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire

Abapolisi 19 birukanwe mu Burundi bashinjwa Ubujura na Ruswa

Umwanditsi
July 24, 2020

Leta y’u Burundi yatangaje ko abapolisi 19 barimo n’abandi bayobozi babiri birukanywe bashinjwa kurya ruswa no kwiba abanyagihugu. Abirukanwe bakurikiranwe n’ubutabera ku byaha bakekwaho nkuko byatangajwe na Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko mu bintu bya mbere azibandaho ku butegetsi bwe harimo kurwanya ruswa n’abanyereza umutungo wa Leta.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, Bwana Nkurikiye yamenyesheje ko ibishyikiye abo bantu ari “ubutumwa ku mupolisi wese, no ku bakozi bose bo muri iyi minisiteri nshya”.

Nkurikiye, amenyesha ko barimo barashakisha n’uwo wese yaba yarakoranye ubwo bugome n’abo bantu kugira ngo na we ahite yirukanwa mu kazi. Bwana Nkurikiye avuga ko uzafatwa mu makosa nk’ayo batazamureka ngo akomeze atukisha urwego rw’igipolisi.

Amenyesha abakozi bo muri iyi Minisiteri ko kuva ubu uzahirahira akarya ruswa cyangwa se akanyereza umutungo w’Igihugu atazihanganirwa. Ati:”Abapolisi bose babyumye ko iki ari igikorwa gitangiye kandi gikomeza . Umupolisi wese azasubira kurya ruswa cyangwa agakora ayandi makosa atandukanye azahita yirukanwa”.

Abanyagihugu/abaturage, basabwa gukorana neza n’inzego bagatanga amakuru ku bapolisi n’abategetsi kugira ngo umuntu wese uzaba ashaka kurya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta azahite atabwa muri yombi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5930 Posts

Politiki

4179 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga