Gutereka inzara ndende, inkweto zifite talo ndende, birabujijwe kubakozi bose ba Leta ya Tanzania

Abategetsi muri Leta ya Tanzaniya basohoye amabwiriza ngenderwaho mashyashya arebana n’inyambaro hamwe no kwitunganya ku bakozi ba Leta. Nta mukozi wa Leta wemerewe inzara ndende n’inkweto za talo ndende.

Ayo mabwiriza mashyashya ya Leta, abuza kwambara inkweto za talo isongoye mu biro bya Leta cyangwa mu bikorwa bya Leta ibyo ari byo byose ku bakozi ba Leta, cyane cyane talo zirenza santimetero eshanu.

Ku byerekeye inzara, abakozi ba Leta bose mu gihugu ubu ntibemerewe kugira inzara ndende, baba abagabo cyangwa se abagore.

Ariko kandi nkuko BBC ibitangaza, n’abagore bakunda gusiga inzara zabo ntibemerewe kuvanga amabara nk’uko bamwe mu bagore bakunze kubikora.

Ikibazo cy’imisatsi nacyo nticyasigaye inyuma, baba abagore cyangwa se abagabo basanzwe ari abakozi ba leta, kirazira ko bayisiga amabara cyangwa ngo bisukishe mu buryo butabereye.

Izi mpinduka zazanywe n’aya mabwiriza ngenderwaho mashya ku bakozi ba Leta mu mwaka wa 2020, zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga nkuko igitangazamakuru cya Leta Habari Leo cyabitangaje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →