• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Abafite imyaka hagati ya 20-49 nibo bakomeje gutumbagiza imibare y’abandura Covid-19

Umwanditsi
July 30, 2020

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, avuga ko abantu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 20-49 bimaze kugaragara ko batubahiriza amabwiriza uko bagiye bayagezwaho. Ibi bikaba biri kugira ingaruka mu gukwirakwiza iki cyorezo.

Aganira na RBA kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020, Minisitiri Ngamije yasobanuye ko isesengura rishingiye ku barware iki cyorezo muri ibi byumweru bibiri bishize, rigaragaza ko benshi mu bari kurwara iki cyorezo ari abafite imyaka iri hagati ya 20-49.

Kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo nibyo biri ku isonga mu guteza ikibazo. Ati“ Iyo dusesenguye, ukanareba abakunze kurwara bari mu kihe cyiciro cy’imyaka, urasanga bari hagati y’imyaka 20-49, abenshi muri bo. Bigaragara yuko icyo cyiciro cy’abafite iyo myaka, ntabwo bari kubahiriza amabwiriza nkuko twagiye tuyabagezaho”.

Minisitiri Ngamije, avuga ko benshi muri aba bavugwa usanga batajya bambara agapfukamunwa kandi bari mu bantu benshi, usanga bajya mu mahuriro atemewe nko kujya mu minsi mikuru mu ngo mu buryo bihishe n’ahandi hatandukanye hahurirwa n’abantu benshi ariko ugasanga hatubahirijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Zimwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo cya Coronavirus ni; Ugukaraba amazi meza ukoresheje isabune, Guhana intera hagati y’umuntu n’undi nibura ya Metero, kwambara agapfukamunwa kandi neza n’ibindi.

Bimwe mu bimenyetso biranga uwanduye iki cyorezo cyangwa se ugikekwaho birimo; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’umuriro. Biroroshye kandi ko buri wese yipima akoresheje terefone ngendanwa aho ukanda akanyenyeri 114 urwego (*114#) ugakurikiza amabwiriza. Ushobora kandi no guhamagara ku 114 ukaka ubufasha uramutse wiketseho iki cyorezo cyangwa se hari uwo ugiketseho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga