• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Indege ya Air India Express yacitsemo kabiri yica abantu 18

Umwanditsi
August 8, 2020

Abategetsi bavuga ko indege ya kompanyi Air India Express yari irimo abantu 190 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cyo muri leta ya Kerala mu majyepfo y’igihugu, yica abantu 18.

Abategetsi bo mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege bavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yanyereye kubera imvura, iva muhanda wayo wo ku kibuga cy’indege, icikamo ibice bibiri ubwo yari imaze kugwa ku kibuga cya Calicut.

Iyo ndege yari itahanye Abahinde bari barabuze uko bataha kubera iki cyorezo cya coronavirus. Minisitiri w’intebe Narendra Modi yavuze ko “ababajwe n’iyi mpanuka y’indege”, yihanganisha imiryango yabuze abayo.

Abategetsi bavuga ko abantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse, harimo n’abakomeretse bikomeye. Kompanyi Air India Express yavuze ko abapilote babiri bari mu bapfuye.

Ni iki tuzi kuri iyi mpanuka?

Tuzi ko iyi ndege yari ifite nimero y’urugendo ya IX 1134, yari itwaye abagenzi 184, barimo n’abana b’impinja 10, ndetse n’abayitwaye batandatu.

Yakoze impanuka ejo ku wa gatanu tariki 07 Kanama 2020 ku isaha ya saa moya n’iminota 40 za nijoro ku isaha yaho, ubwo yageragezaga kugwa ku nshuro ya kabiri ku kibuga mpuzamahanga cya Calicut.

Abapilote bayo bari baburijemo kugerageza kuhagwa kwayo kwa mbere kubera imvura nyinshi ivanze n’imiyaga imaze igihe igwa muri leta ya Kerala muri iki gihe cy’umwaka.

Hardeep Singh Puri, Minisitiri w’Ubuhinde ushinzwe ibyo gutwara abantu mu ndege za gisivile, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko iyo ndege “yatoromye irenga umuhanda wayo kubera imvura”, nuko irahirima imanukaho metero 10,6 ku hantu hahanamye, mbere yuko icikamo kabiri.

Yavuze ko urwego rw’Ubuhinde rw’iperereza ku mpanuka z’indege rugiye kubikoraho iperereza. Ubwo yari irimo kumanukira ku kibuga, BBC itangaza ko leta ya Kerala yagwagamo imvura nyinshi, imenyerewe mu Buhinde muri iki gihe cy’umwaka, iterwa n’imiyaga myinshi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga