• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abantu bashinjwa kwica Perezida Ndayishimiye urubanza rwabo rwihuse, bakatirwa imyaka 30

Umwanditsi
August 10, 2020

Abagabo babiri n’umugore umwe bashinjwa “ugufashanya n’abashatse kwica umukuru w’igihugu”, kuri iki cyumweru tariki 09 Kanama 2020 bahanishijwe igifungo cy’imyaka 30 n’urukiko rukuru rwa Kayanza.

Abakatiwe iki gifungo, ni abagabo babiri n’umugore umwe. Bose bakorera station itanga igacuruza lisansi y’ikompanyi « Engen » iri ku murwa mukuru w’intara ya Kayanza.

Augustin Manirishura na Chadia Baririmana bari basanzwe batanga essence/lisansi hamwe na Christophe Ndayishimiye, umufundi akora ibinyabiziga bari bafatanywe n’abandi bantu babiri. Ariko bo bararekurwa nyuma yo kumvirizwa n’inzego z’iperereza.

Byose byatangiye mu ijoro ryo ku musi wa gatatu w’iki cyumweru twaraye turangije. Icyo gihe, umukuru w’igihugu Évariste Ndayishimiye yari yiriwe muri komine Matongo muri iyo ntara ya Kayanza kwerekana Guverineri mushya nk’uko amaze imisi abikora mu ntara zitandukanye z’Uburundi.

Mu gihe yarimo agaruka mu murwa mukuru w’intara, nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, urukurikirane rw’imodoka ziherekeza perezida rwaratewe amabuye. Icyo gihe yari ageze hafi ya station Engen iri ku murwa mukuru w’intara.

Bamwe mu banyagihugu babibibonye batashimye ko amazina n’amajwi yabo bimenyeka, bemeza ko zimwe mu modoka zagezweho n’amabuye nta muntu uzi uwateye naho yaturutse.

Uwo mwanya, abantu batanu bahise batabwa muri yombi. Bari bagizwe n’umugore umwe n’abagabo bane. Abagabo bahise bajyanwa gufungirwa muri komisariya y’igipolisi y’intara mu gihe uwo mugore yafungiwe mu gasho ka komine Kayanza.

Babiri muri bo bahise barekurwa nyuma y’ukumvirizwa umwanya muto, nk’uko abegereye ahakorerwa dosiye babibwiye ijwi rya amerika.

Umushinjacyaha wa Republika mu Kayanza yabashinje « gufata minenegwe/gukerensa umutekano w’igihugu n’ukudatanga amakuru yerekeye ihungabana ry’umutekano w’umukuru w’igihugu n’abamurinda ». Yashimangiye ko amabuye yatewe yaturutse muri iyo station kandi ko atatu yageze kuri izo modoka.

Abaregwa bose mu rukiko bireguye bavuga ko ari abere. « Abatanga Lisansi babiri babwiye abacamanza ko n’ubwo baribakoze umusi ibyo bintu byabaye batigeze bakubita ijisho uwateye cyangwa abateye ayo mabuye, mu gihe umufundi yasobanuye ko hejuru yo kuba umwere atari ku kazi igihe yaterwa », niko abari mu rukiko rukuru rwa Kayanza kuri iki cyumweru bavuga.

Ibyo abaregwa bisobanuye ntabwo byanyuze abacamanza. Nyuma icyaha bashinjwa cyahinduriwe izina bahita bashinjwa « Ukwifatanya n’abashatse kwica umukuru w’igihugu ». Niko kubahanisha umwe wese igifungo cy’imyaka 30 mu gihe umushinjacyaha yari yabasabiye gufungwa imyaka 7 n’amezi 6.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga