• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kirehe: Abasore 2 bakekwaho gukora inyandiko mpimbano batawe muri yombi

Umwanditsi
August 19, 2020

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kanama 2020 Polisi ikorera mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga yafashe abasore babiri bakoraga inyandiko mpimbano. Abafashwe ni Urimubabo Emmanuel w’imyaka 30 na Hakizimana Jean Baptiste w’imyaka 26, bafashwe nyuma yo gukora ibyangombwa bitangwa n’ikigo cya Leta cy’uburezi (REB), ibyangombwa bigaragaza ko umunyeshuri yarangiye ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko biriya byangombwa byari byakorewe uwitwa Bikorimana John w’imyaka 18 na Tuyizere Joseph w’imyaka 26, aba bakaba ari nabo babifatanwe.

CIP Twizeyimana yagize ati “Tuyizere na Bikorimana bafatiwe aho bari bagiye kwaka akazi kabasabaga kuba bafite icyangombwa cy’uko barangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye cyangwa umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye. Barabyerekanye birasuzumwa ababyakiraga basanga ni ibihimbano bahamagara Polisi.”

CIP Twizeyimana akomeje avuga ko bariya basore bamaze gufatwa bavuze ababakoreye izo nyandiko, nibwo berekanye Urimubabo Emmanuel na Hakizimana Jean Baptiste. Ni mu gihe nyamara Tuyizere na mugenzi we bigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Abakoraga ziriya nyandiko mpimbano bafatanwe mudasobwa n’ibindi bikoresho bifashishaga bakora izo nyandiko. CIP Twizeyimana ati “Abapolisi bageze kwa Urimubabo bahasanga mudasobwa n’ibindi bikoresho yifashishaga akora ziriya nyandiko.”

Abafashwe nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza, bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaja (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyarubuye kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 276  ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga