• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Gahunda ya Guma mu rugo yatumye abantu basaga Miliyoni imwe mu Rwanda Babura akazi

Umwanditsi
August 22, 2020

Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda-NISR kiratangaza ko abantu bagera kuri miliyoni 1.4 batakaje akazi mu gihe igihugu cyari muri gahunda ya guma mu rugo. Iki kigo, cyemeza ko abagore aribo bibasiwe cyane ugereranije n’abagabo. Ibyo bikubiye mu ibarura cyakoze mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020, ryari rigamije kureba uko umurimo uhagaze mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bushya ku gipimo cy’umurimo n’ubushomeri bwakozwe bwagaragaje ko habayeho ukwiyongera kw’abantu badafite akazi ndetse n’igabanuka ry’abari bagafite.

Iki kigo kikemeza ko ari bwo bwa mbere kuva cyatangira gukora ubu bushakashatsi mu myaka ine ishize, habonetse umubare munini wabadafite akazi.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorere y’Ubushakashatsi mu kigo gishinzwe ibarurishamibare James Byiringiro, yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko hari ibintu bitandukanye virusi ya corona yahinduye.

Yatanze ingero z’ibigo byinshi byahise bihagarika amasezerano y’abakozi, abandi bakagabanyirizwa imishahara abandi bakirukanwa burundu.

Iyo raporo igaragaza ko mu kwezi kwa gatanu umubare w’abashomeri wiyongereye ukagera ku bihumbi 905,198 bavuye kuri 536,714 bariho mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2020.

Bwana Byiringiro, asobanura ko uyu mwaka igipimo kinini cy’ubushomeri kiri hejuru mu bagore, aho bangana na 25 ku ijana ugereranyije no mu bagabo kiri kuri 19.6 ku ijana. Ikibazo cy’abagore batakaje akazi ari benshi, kigaragazwa n’uburyo abenshi bari basanzwe bakora uturimo duciriritse, bahura na virusi tugahita duhagarara.

Ubu bushakashatsi kandi, bugaragaza ko mu bice by’icyaro ariho igipimo cy’ubushomeri cyiyongereye cyane. Ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, kigaragaza ko iyo abantu benshi badakora bigira ingaruka ku gihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga