• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

U Rwanda rwasabye u Bufansa guta muri yombi Col Ntiwiragabo Aloys

Umwanditsi
August 26, 2020

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwahaye Ubufaransa inyandiko zo guta muri yombi Aloys Ntiwiragabo ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu kandi yahoze ari ku ipeti rya Colonel mu ngabo zatsinzwe.

Aloys Ntiwiragabo w’imyaka 72 y’amavuko, yavuzwe mu manza nyinshi z’abaregwaga mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha, nk’ukekwaho uruhare mu gutegura jenoside. Gusa, ntabwo ari mu bashakishwa n’urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwo rukiko.

Urubuga Mediapart rwo mu Bufaransa rukora inkuru zicukumbuye rwakurikiranye uyu mugabo wahoze akora mu nzego z’iperereza mu butegetsi bwa mbere ya jenoside mu Rwanda, rugaragaza ko aba mu gace ka Orleans hagati mu Bufaransa.

Aimable Havugiyaremye umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, ejo kuwa kabiri tariki 25 Kanama 2020 yabwiye abanyamakuru ko urwego akuriye rw’ubushinjacyaha rwahaye Ubufaransa inyandiko zo kumufata.

Yagize ati: “Turi gukorana bya hafi n’ishami ry’Ubufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ubu niryo riri gukora iperereza, kandi biri ku murongo mwiza”.

Mu kwezi gushize kwa karindwi, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abashinjacyaha mu Bufaransa bemeje ko batangiye iperereza ry’ibanze kuri Bwana Ntiwiragabo.

Kumenya aho uyu ukekwa aherereye byamenyekanye hashize hafi amezi abiri nyuma y’ifatwa rya Felicien Kabuga, ukekwaho uruhare mu gutegura jenoside, wafataiwe i Paris mu kwezi kwa gatanu.

Bwana Kabuga yari yarabashije kwihisha ubutabera mpuzamahanga imyaka irenga 20 mu bihugu byinshi. Urubuga Mediapart ruvuga ko Ntiwiragabo yari amaze nibura imyaka 14 mu Bufaransa, ariko mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka aribwo yatangiye gusaba ubuhungiro muri iki gihugu.

Photo/VOA

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga