• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Umusirikare wo ku ipeti rya Lt. Coloneli mu Bufaransa akurikiranweho kunekera Igihugu

Umwanditsi
August 31, 2020

Minisiteri y’ingabo y’Ubufaransa yemeje ko umusirikare mukuru uri ku ipeti rya Liyetona Coloneli ari gukorwaho iperereza akekwaho “gushyira umutekano mu kaga”.

Florence Parly, Minisitiri w’ingabo w’Ubufaransa, nta bindi bisobanuro yatanze.
Ariko hari ababwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko uwo musirikare yakoreraga mu Butaliyani mu mutwe w’ingabo z’ubwirinzi buhuriweho n’Uburayi n’Amerika buzwi nka OTAN/NATO.

Uyu musirikare w’ipeti rya liyetona koloneli, akekwaho guha amakuru akomeye urwego rw’ubutasi rw’Uburusiya, nkuko radio Europe 1 ibitangaza. Iyo radio yongeyeho ko ubu yabaye afungiwe mu murwa mukuru Paris.

Madamu Parly yabwiye radio Europe 1 ko Ubufaransa ari bwo bwatangije gukurikiranwa mu mategeko k’uwo musirikare kandi ko ubu dosiye yashyikirijwe abashinjacyaha.
Yagize ati: “Twafashe ingamba zose z’ubwirinzi zari zicyenewe”.

Umukozi wo mu rwego rw’ubucamanza yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko uwo musirikare afunze kandi ko ari gukorwaho iperereza kubera “ubutasi n’igihugu gikomeye cy’amahanga bushyira mu kaga inyungu z’ingenzi z’igihugu [cy’Ubufaransa]”.

Radio Europe 1 yatangaje ko uwo musirikare afite inkomoko ya kure yo mu Burusiya kandi ko avuga Ikirusiya adategwa. Europe 1 yongeyeho ko yakoreraga mu kigo cy’ubuyobozi bw’ingabo kiri hafi y’umujyi wa Naples uri mu majyepfo y’Ubutaliyani.

Uwo musirikare yatawe muri yombi mu minsi 10 ishize ubwo yiteguraga gusubira mu Butaliyani avuye mu kiruhuko mu Bufaransa, nkuko Europe 1 yabitangaje.

Uku gutabwa muri yombi k’uwo musirikare kubaye mu gihe hari umwuka mubi hagati y’ibihugu binyamuryango bya OTAN, uvuye ahanini ku kwibaza niba Amerika yo ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump izakomeza gutanga umusanzu wayo muri uyu muryango.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2019, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yavuze ko OTAN “yapfuye ihagaze” kubera ko kuyishyigikira kw’Amerika gukomeje kugabanuka.

Ubushyamirane bwa vuba aha buriho muri OTAN nkuko BBC ibitangaza, ni ubushingiye ku makimbirane ajyanye n’umwuka wo gucana (gas/gaz) no ku bikomoka kuri peteroli byo mu karere ko mu burasirazuba bw’inyanja ya Méditerranée.

Ubugereki na Turukiya, ibihugu binyamuryango bya OTAN, ntibivuga rumwe kuri uwo mutungo kamere, mu gihe Ubufaransa busa nk’ubushyigikiye Ubugereki.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga