• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Urukingo rwa Covid-19 mu ntambwe za nyuma

Umwanditsi
September 2, 2020

Amatsinda y’abashakashatsi barimo guhiganwa bashakisha urukingo rwa Covid-19, baravuga ko inkingo nyinshi zigeze mu gihe cy’igerageza rya nyuma.

Ikigo gikora imiti cyitwa AstraZeneca gihuriweho n’Abongereza n’Abasuwisi, cyavuze ko igerageza rya nyuma ry’izi nkingo muri Amerika rizakorerwa ku bantu bakuze bagera ku 30,000 bakomoka mu moko yose kandi baturuka mu bice bitandukanye by’isi.

Urukingo rwakozwe n’ikigo cya Leta gishinzwe ubuzima muri Amerika rukanonosorerwa mu kigo cya Moderna Inc gikorera muri Amerika, narwo rurageragerezwa ku bantu benshi.

Hari kandi urwakozwe n’ikigo Pfizer Inc gifite icyicaro gikuru i New York; n’urw’ikigo BioNtech cyo mu Budage. Ikigo AstraZeneca cyavuze ko urukingo rwa Covid-19 cyakoze rurimo kugeragerezwa muri Brazil, Afurika y’Epfo, n’Ubwongereza. Irindi gerageza ryarwo rikakorerwa mu Buyapani no mu Burusiya.

Kugira ngo inkingo nk’izi zemezwe burundu, nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, bigomba gukoranwa ubwitonzi kandi bigakoranwa ubuhanga kuko zigeragerezwa ku bantu bafite ubuzima buzira umuze.

Munyaneza Theogene/intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga