• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Umurenge wa Ngamba ngo umukuru w’umudugudu agiye kuruhuka

Umwanditsi
May 16, 2016

Mu gikorwa gikomeje mu karere ka Kamonyi cyo guhugura inzego z’ibanze, abayoborana na Mudugudu ngo ntibazongera kumuvunisha ukundi.

Kuri iki cyumweru Taliki ya 15 Gicurasi 2016, igikorwa cyo guhugura komite nyobozi z’imidugudu n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari cyakomeje kigera no mu murenge wa Ngamba.

Abahuguwe, bavuga ko mubihe byashize mbere y’uko bahabwa aya mahugurwa, ngo ntabwo  bumvaga neza inshingano zabo n’icyo bafasha mu mudugudu kandi ahari.

Bavuga ko kubera umukuru w’umudugudu ariwe uhamagarwa mu nama, ariwe ubazwa ibijyanye n’umudugudu ngo kuribo bumvaga ko n’ubundi byose ariwe bireba.

Abahuguwe bavuga ko amahugurwa yaje ahindura byinshi muribo, imyumvire, imikoranire, imiyoborere, gushyira hamwe, kugirana inama no kumva ko ibyagiye bipfa byinshi babifitemo uruhare kubera ko imbaraga zabo zabuze aho zari zikenewe.

Bigirimana Jean Bosco, ashinzwe amakuru mu mudugudu wa Kajevuba,akagari ka kazirabonde, umurenge wa Ngamba agira ati:” nk’abayobozi b’inzego zibanze, gushyira hamwe nabonye ko aribyo byaba byiza kurushaho kugira ngo dutere imbere, twavunishaga Umukuru w’umudugudu ariko ntibizongera”.

Bamwe mubayobozi b'inzego z'ibanze bahuguwe .
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahuguwe.

Nyirahakuzimana Francoise, ashinzwe iterambere mu mudugudu wa Kabagogo akagari ka Marembo, avuga ko kimwe mubibazo byari imbogamizi kuri bo ngo ni ukudasobanukirwa uburyo bw’imikoranire hagati y’inzego bayoborana.

Nyirahakuzimana, avuga kandi ko yasanze ba Midugudu bari baragowe ngo kuko babahariraga akazi kose cyane ko ngo aribo bajyaga mu mahugurwa ndetse bakaba aribo babazwa gahunda zitandukanye z’ibikorwa mu gihe baticaranye ngo babijyeho inama.

Havugimana Martin, ashinzwe umutekano mu mudugudu wa Kajevuba, avuga ko ikintu yungutse bwambere ari ugukora nk’ikipe, gushyiraho gahunda ihamye y’irondo kugira ngo babashe kwicungira umutekano.

Akomeza agira ati:” twari twarataye umukuru w’umudugudu yajyaga akora wenyine, none twasanze ko natwe tugomba kumuba hafi tugafatanya, ntakore wenyine, mugihe tutashyiraga hamwe ntabwo twamenyaga icyo dukora ariko ubu byasobanutse naho ubundi twagenderaga mukigare”.

Ngambad

Aya mahugurwa arimo gutangwa ku nzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi, yatangiye Taliki ya 7 Gicurasi, biteganyijwe ko azasozwa Taliki ya 5 Kamena 2016 aho inzego z’ibanze zihugurwa ku nshingano zazo hamwe n’indangagaciro.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga