• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Abo kwa Rusesabagina bamushakiye abanyamategeko 7 barimo n’Umunyarwanda

Umwanditsi
September 7, 2020

Abo kwa Rusesabagina bamushakiye abanyamategeko 7 barimo n’Umunyarwand
Uruhande rw’umuryango wa Paul Rusesabagina rwatangaje itsinda ry’abanyamategeko/aba avoka barindwi ruvuga ko ari bo rwemera ko bunganira Bwana Rusesabagina uherutse gufatwa akagezwa mu Rwanda. Aba kandi ngo biteguye kurega u Rwanda kubyo bavuga ko yafashwe ndetse akagezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranije n’amategeko yaba ay’u Rwanda ndetse n’amahanga.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, umunyamategeko David Rugaza yabwiye bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda ko Bwana Rusesabagina yamuhisemo mu myirondoro y’abanyamategeko yari yashyikirijwe.

Kathryne Kurth umuvugizi wa “Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation” yavuze ko uwo munyamategeko “atazwi kandi atifuzwa n’umuryango wa Rusesabagina” kuko “abogamiye ku ruhande rwa leta y’u Rwanda”.

Mu itangazo yoherereje BBC, Madamu Kitty yavuze ko umuryango wa Rusesabagina “watoranyije intsinda ry’abanyamategeko b’inzobere” ngo bazamuburanire.

Ntabizwi neza igihe Paul Rusesabagina – uregwa ibyaha byo “kurema umutwe w’iterabwoba” – azagezwa imbere y’ubucamanza, niba n’abo banyamategeko bazemererwa kumwunganira.

Mu kiganiro kuri televiziyo y’u Rwanda ejo ku cyumweru tariki 06 Nzeri 2020, Perezida Paul Kagame yagarutse ku buryo uyu Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, avuga ko byinshi ubwe azabivuga mu “rubanza rwe ruzaba ku mugaragaro”.

Umuryango we uvuga ko “nta buryo Rusesabagina yahitamo ku bushake umwunganizi mu mategeko atabanje kubaza umuryango we”. Madamu Kurth avuga ko umuryago we watoranyije abanyamategeko barindwi bo kumwunganira, ari bo;

• Gatera Gashabana, umwe mu banyamategeko bazwi mu Rwanda
• Kate Gibson, wo muri Australia
• Jared Genser wo muri Amerika
• Brian Tronic, wo muri Amerika
• Vincent Lurquin, wo mu Bubiligi
• Philippe Larochelle, wo muri Canada
• Peter Robinson, wo muri Amerika

Mu nyandiko, Madamu Kitty yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Uyu munsi [kuwa mbere] mu gitondo ku masaha yo muri Amerika iri tsinda riratanga ikirego rirega u Rwanda muri UN”. Avuga ko baregera ko ifatwa rya Rusesabagina “ryishe amategeko y’igihugu n’amategeko mpuzamahanga”.
Perezida Kagame, ejo ku cyumweru yavuze ko “nta nenge n’imwe yabaye” mu gufata Rusesabagina no kumugeza mu Rwanda, ko “ari we ubwe cyane cyane wabigizemo uruhare kurusha undi wese”.

Paul Rusesabagina azwi ku isi nk’umuntu inkuru ye y’uko yakijije abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yashingiweho hakinwa filimi “Hotel Rwanda” yamenyekanye cyane ku isi yasohotse mu 2004.

Rusesabagina ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu 2018, umutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu. Ibyaha aregwa bishingiye ku byo leta y’u Rwanda ishinja FLN. Rusesabagina ntaragira icyo avuga ku byaha aregwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga