• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Huye: Birakekwa ko amarozi yabujije Umusore w’imyaka 27 gushaka agahitamo kwiyahura

Umwanditsi
September 7, 2020

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, tariki ya 07 Nzeri 2020 mu Kagali ka Nyakagezi, Umudugudu wa Kigarama, Akarere ka Huye niho umurambo w’uyu musore witwa Hakizimana Fabien w’imyaka 27 wasanzwe umanitse mu giti cy’avoka, bigakekwa ko yiyahuye biturutse ku makimbirane yahoraga hagati ye na nyina.

Amakuru aturuka mu baturanyi ba nyakwigendera avuga ko uyu musore yahoraga asaba nyina umubyara kureka gukoresha imitongero n’amarozi kuko yakekaga ko ari byo byamubujije kuzana umugore.

Kugeza mu masaha ya saa 9h00 z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere umurambo w’uyu musore wari ukimanitse mu giti habuze uwumanura, abaturage bakavuga ko nta muntu umanura umurambo w’umuntu wimanitse. Aba baturage bavuga ko uyu atari uwa mbere wiyahuye mu muryango wabo doreko muramu we hamwe nabo bavukana batigeze bagaragara aho nyakwigendera yiyahuriye.

Aba baturage baganira n’umunyamakuru w’intyoza.com umwe muribo yagize ati:”Ejo twari turi kumwe atubwira ukuntu iwabo bimeze avugako yabwiye nyina ngo asohore ibyo bintu(amarozi) ubundi yishakire umugore nyina akabyanga none reba tumutahiye ubukwe bwa nyuma”.

Bamwe mu bakuze batuye muri aka gace bavuga ko impamvu uyu musore yarinze ageza I saa 9h00 z’igitondo ataramanurwa mu giti nyamara hari abantu bahageze ari uko atari byiza kumanura umuntu wiyahuye hadakurikijwe imico gakondo bakemeza ko kizira kandi kiziririzwa, bagomba kubanza ku mukubita inkoni umunani zerekana ko umunani we bawumuhaye.

Umuvugizi w’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira avuga ko amakuru y’urupfu rwa Hakizimana Fabien yarumenye. Ati:”Yasanzwe yimanitse mu giti akoresheje umugozi w’amashanyarazi hanyuma iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu niba ari ukwiyahura cyangwa ari ibindi”.

Dr Murangira yongeyeho ko kuba abaturage bari banze kuhegera ari uko abaturage badashaka kugera ahantu habereye icyaha kuko bamaze gusobanukirwa, bityo bagahitamo kuhirinda ngo batangiza ibimenyetso bikoreshwa mu bugenzacyaha.

Gusa byaje kurangira nyina w’uyu Nyakwigendera witwa Matilida yiyuririye igiti ajya kumumanura, ariko na none abaturage batungurwa n’amagambo yabanje kuvugira kuri uwo murambo, ibyo bamwe bita gutongera.

Bivugwa ko muri uyu muryango atari uwa mbere wiyahuye kuko na Nyirarume nawe yapfuye yiyahuye. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya kaminuza CHUB kugirango ukorerwe isuzumwa.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga