• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kenya: Perezida Uhuru Kenyatta ari kwiyubakira inzu y’izabukuru I Ichaweri

Umwanditsi
September 7, 2020

Biravugwa ko Perezida Uhuru Kenyatta ari kubaka inzu y’izabukuru mu cyaro cya Ichaweri i Gatundu, mu Ntara ya Kiambu. Manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma izarangira mu 2022. Iyi nzu abaturage bavuga ko iba irinzwe amasaha 24.

Usibye kuba Kenyatta ari kubaka inzu y’izabukuru ari no kuvugurura byinshi mu rundi rugo rwe muri Caledoniya mu gace kari hafi y’umuhanda wa Dennis Pritt, iruhande rw’inzu ya Leta iri Nairobi yubatse muri manda ye ya mbere.

Ariko inzu ya basekuruza mu mudugudu wa Ichaweri yabaye inzu ikorerwamo n’abubatsi bakora imirimo myinshi. Urukuta rushya rw’umuzengurko rumaze kubakwa hafi y’urugo rw’umuryango wa mbere urinzwe n’abarinzi bakomeye kuva se wa Uhuru Jomo Kenyatta yapfa muri Kanama 1978.

Imihanda igana mu rugo inyurwamo cyane n’amakamyo atanga ibikoresho by’ubwubatsi nkuko bitangazwa n’abaturage baturiye aka gace. Umwaka ushize, Umuhanda wa Kenyatta, umuhanda munini ujya mu rugo rwa Thika Superhigway, warahagaritswe kandi uragurwa, kimwe n’imihanda yo mu bice bitandukanye bya Gatundu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Nk’uko amakuru aturuka mu muryango abitangaza, ngo Uhuru bivugwa ko inzu y’izabukuru ari kubaka yayubatse ku giti cye ntayindi nkunga, bitandukanye n’iya Perezida Mwai Kibaki uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Nyakwigendera Perezida Daniel arap Moi yaruhukiye mu rugo rwe rwa Kabarak, mu Ntara ya Nakuru, mu gihe Perezida Jomo Kenyatta yahisemo inzu ye ya Gatundu, aho guhitamo inzu ya Leta ya Nairobi yari afite.

Kubaka iyi nzu byatangiye mu 2018, kandi ahantu iri kubakwa harinzwe bikomeye kuko haba hari abarinzi mu gihe cy’amasaha 24. Mu buryo nk’ubwo, umuhanda ugana ku bwinjiriro bwarwo no hafi y’urugo rwa mbere rw’umuryango nawo urimo kwagurwa kugira ngo ushyirwemo inzira yabugenewe.

Source: The standard

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga