• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali bahawe icyumweru cyo gushyiraho Perezida w’Umusivile

Umwanditsi
September 8, 2020

Agatsiko k’abasirikare kahiritse perezida wa Mali mu kwezi gushize kwa munani kahawe kugeza ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa cyenda 2020 ngo kabe kamaze gushyiraho umutegetsi w’umusivile wo kuyobora inzibacyuho (cyangwa imfatakibanza mu Kirundi).

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) wavuze ko uwo Perezida w’umusivile na minisitiri w’intebe w’umusivile bayobora igihugu kugeza habaye amatora.

Ntacyo agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi muri Mali kari kasubiza ku mugaragaro kuri ibyo byatangajwe ejo ku wa mbere tariki 07 Nzeri 2020 mu nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu umunani bo mu muryango wa CEDEAO – ugizwe n’ibihugu 15 – yabereye i Niamey mu murwa mukuru wa Niger.

CEDEAO ishaka ko inzibacyuho imara umwaka umwe, ariko mu gihe gishize ako gatsiko k’abasirikare kavuze ko gashaka “igihe kirimo gushyira mu gaciro”, kavuga ko nibura kahabwa imyaka ibiri. Kamaze iminsi kari mu biganiro hamwe n’abanyapolitike byiga ku nzibacyuho.

Mu mpera y’icyumweru gishize, Perezida wahiritswe ku butegetsi, Ibrahim Boubacar Keïta yemerewe gusohoka mu gihugu yerekeza muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu kwivuza indwara y’imitsi yo mu bwonko.

Mu gihe cy’iminsi 10, yafunzwe n’ako gatsiko k’abasirikare kamuhiritse ku butegetsi, aza kurekurwa ku gitutu cy’amahanga ahamishwa iwe mu rugo.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa munani 2020, ubwo yari yafashwe n’abasirikare, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko yeguye.

Mbere yuko ahirikwa, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze amezi basaba ko yegura, bamushinja kuba intandaro yo kuzamba k’ubukungu, ruswa no kunanirwa guhashya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga