• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Baravuga ko banyuze mu ntebe ya Penetensiya

Umwanditsi
May 16, 2016

Mu murenge wa Rugarika, abayobozi bahuguwe basanga kuza mu mahugurwa bisa nko guca mu ntebe ya Penetensiya.

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 16 Gicurasi 2016, nibwo hashojwe amahugurwa y’iminsi 2 yateguriwe Komite nyobozi ku rwego rw’imidugudu, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, muri aya mahugurwa bemeye amakosa bagiye bakora mubihe byashize.

Amakosa yakozwe n’aba bayobozi ngo niyo yagiye aba intandaro yo kudindiza gahunda zimwe za Leta. ayo makosa arimo: Gutanga inka za girinka kubatazikwiye, batari k’urutonde cyangwa barushyizweho kubera batanze icyo bita akantu(amafaranga).

Gukora urutonde rw’abagenerwa Mituweli (ubwisungane mu kwivuza) mu buryo butaboneye, aho narwo rukorwa n’umuntu umwe, kwirengagiza abemerewe kuyihabwa ahubwo igahabwa abafite icyo batanga, ikimenyane, icyene wabo cyangwa amarangamutima bwite.

Gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe nta nama zabayeho, igikorwa gukorwa n’abantu bamwe bigatuma umuntu ajya mu kiciro adakwiriye kuba arimo.

Kudatoranyiriza abagenerwabikorwa bya VUP mu nama rusanjye y’umudugudu bigatuma abagahawe iyo VUP ataribo bayihabwa n’ibindi.

Bamwe mubahagarariye itsinda bamurika ibibazo, imbogamizi n'uko bafashe ingamba nshya.
Bamwe mubahagarariye rimwe mu matsinda, bamurika ibibazo, imbogamizi babonye n’ingamba bihaye.

Musengimana Marie Chantal, ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mudugudu wa masaka akagari ka Masaka, agira ati:” dusa nk’abavuye mu ntebe ya Penetensiya, hari byinshi by’amakosa byakozwe mu bihe byashize, nk’aho abaturage bashyirwaga mu byiciro bitari byo, gutanga ibyo Igihugu cyageneye abaturage bigahabwa abatari bo n’ibindi. rero turaje tubikosore twese dushyize hamwe abayobozi n’abaturage”.

Bizumutima Joseph, ashinzwe iterambere mu mudugudu wa Gitwa, avuga ko mbere basaga nk’abakora akazi badasobanukiwe neza n’ibyo bakora, nyuma y’amahugurwa ngo biyemeje kugenda bagakorera hamwe bagakosora amakosa yakozwe.

Minani Foroduwaridi, umukuru w’umudugudu wa Gitwa akagari ka Bihembe, agira ati:”ku bigaragara tuvuye mu ntebe ya penetensiya kuko umuntu ajya kwicuza icyo yakoze cyangwa igihe yataye, natwe turimo turicuza ibyo tutatunganyije mugihe kuko imidugudu yacu yaratakaye, iyo duhagurukira rimwe mu gihe gikwiriye tuba tugeze kure, twicujije kuko twisuzumye, twinenze tubona aho twakosheje tukaba twiyemeje kubikosora”.

Minani, avuga kandi ko yajyaga agenda wenyine kenshi kubera abo bakoranaga babaga batabonetse, avuga ko yizera ko noneho bagiye gukorera hamwe ngo cyane ko bumvise ko byapfaga kubera kumutererana.

Bamwe mu bayobozi bahuguye abayobozi.
Bamwe mu bayobozi bahuguye abayobozi.

Rutayisire Francois Regis, umutoza w’intore akaba umwe mubahuguye aba bayobozi, yatangarije intyoza.com ko icyari kigenderewe mu guhugura ari ugushishikariza abahuguwe kurushaho kunoza inshingano zabo kuko ngo ibyo bahawe byose bishingiye ku nshingano zabo n’indangagaciro zikwiye kubaranga.

Rutayisire, ahamya ko nyuma y’amahugurwa hari byinshi bigiye gukorwa byiza ngo cyane ko ubwabo bicaye bagashyira hasi amakosa yagiye akorwa, uburyo yakozwemo ndetse bakiyemeza kugenda bagakorera hamwe bakosora amakosa yabaye.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga