• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Umukinnyi ukunzwe muri Irani yishwe anyonzwe

Umwanditsi
September 15, 2020

Mu gihugu cya Irani bishe banyonze umukinyi wo guturana hasi (wrestling) nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica. Nubwo iki gihano cyari cyamaganiwe kure n’amahanga, imiryango mpuzamahanga n’abantu ku giti cyabo, basaba ko urubanza rwe rwasubirwamo, ntabwo byabujije ko anyongwa.

Navid Afkari w’imyaka 27 y’amavuko, yakatiwe urwo gupfa kubera urupfu rw’ushinzwe umutekano mu gihe cy’urukurikirane rw’imyigaragambyo yo kwamagana Leta mu 2018. Uyu wishwe anyonzwe, mu rubanza yavuze ko yakorewe iyica rubozo kugira ngo yemere icyaha.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, Aministie International ribona ko iyicwa rya Afkani ryakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko. Mu majwi yakwiragijwe n’iri shyirahamwe, Afkari yavuze ati:” Niyo nicwa, ngomba muze mumenye ko nari umwera”. Afkani yakoze ibishoboka byose, mu nzira zisoboka ngo aticwa ariko biranga.

Umwunganizi we mu bijyanye n’amategeko yabujijwe ko babonana n’umuryango we mbere y’uko yicwa, nk’uko bisabwa mu mategeko ya Irani.

Ku rubuga rwe rwa Twitter yanditse ati: ”Kuki mwihutiye gusoma urwo rubanza gushyika aho mubuza Navid ko abiwe bamusezera ubwa nyuma”?.

Hari abantu benshi basabye ko urwo rubanza rwo kwicwa rukurwaho, harimo na Sendika irimo abakinnyi bo hirya no hino ku isi yose bashyika ibihumbi 85. Iyi Sendika y’abakinnyi yitwa World Players Association yamenyesheje ko uyu mu kinnyi w’umukino wo guturana hasi yafashwe binyuranije n’amategeko. Isaba ko Irani ikurwa mu mikino nyuma yo gushyira mu bikorwa iki gihano cyo kwicwa.

Perezida wa Amerika Donald Trump yasabiye uyu mukinnyi imbabazi, avuga ko igikorwa cyonyine uyu mukinnyi yakoze ari uko yihereje umuhanda akajya mu myigaragambyo yo kwamagana Leta.

Urwego mpuzamahanga rushinzwe kwinonora imitsi/kwiruka rwamenyesheje ko iyicwa rya Afkari ari inkuru mbi cyane, risaba umuryango we n’inshuti kwihangana.

Mu rwandiko rwabo, banditse bati: ”Birababaje cyane kubona ibyasabwaga n’abanonotsi hirya no hino ku isi hamwe n’ibyakozwe n’urwego mpuzamahanga ku isi rushinzwe kwinonora imitsi bitashyitse ku ntego yabyo”.

Mu ijwi ryakwiragijwe riva mu ibohero/gereza aho yari afungiye, Afkari yavuze ko yasinzikarijwe ubuzima/yakorewe iyicarubozo. Nyina we yavuzeko umuhungu we yategetswe gushinja ibyaha umwe wese ukwiwe.

Yongeye agira ati “amasanamu/amashusho yakoreshejwe nk’ibyemezo yafashwe isaha imwe imbere y’uko ubwo bwicanyi buba.” Ku rubuga rwe rwa Twitter umucamanza we yavuze ko nta masanamu/mashusho ya video y’igihe cy’ukwicwa k’uwushinzwe umutekano yabayeho, nk’uko bivugwa mu makuru yo muri Irani.

Abategetsi ba Irani barahakana icyaha ko gusinzika ubuzima bagirizwa.

Afkari yari umukinyi azwi cyane muri Irani kuva cyera kandi akundwa n’abanyagihugu. Mu 2018, abantu bihereje imihanda bakora imyigaragambyo hirya no hino mu mihanda ya Irani kubera ikibazo cy’ubutunzi hamwe no gutoteza abantu guhagaze kuri politike.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga