• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Coronavirus: Donald Trump arahakana gukerensa iki cyorezo

Umwanditsi
September 16, 2020

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahakanye gukerensa ubukana bwa Covid-19, nubwo hari ikindi kiganiro yemeje ko yabikoze. Abahanganye na Trump bamushinja gutuma iki cyorezo kiyongera kurusha.

Ibi bitandukanye n’ibyo Trump yabwiye umunyamakuru Bob Woodward mu ntangiriro z’uyu mwaka ko yoroheje ubukana bw’iyi virusi ngo adaca igikuba. Trump kandi ubu yemeje ko urukingo rushobora kuba rwabonetse “mu gihe cy’ibyumweru”, nubwo inzobere zo muri Amerika ziri gushidikanya ibi.

Muri Amerika, nta rukingo rurarangiza ikiciro cya nyuma cy’igerageza, ibi bituma hari abahanga muri siyansi batinya ko igitutu cy’abanyapolitiki cyateza akaga kuko bo bashaka ko ruboneka mbere y’amatora ya tariki 03/11/2020.

Bob Woodward, umunyamakuru wagaragaje bwa mbere amakosa akomeye azwi nka ‘Watergate scandal’ mu 1972 akaba umwe mu banyamakuru bubashywe cyane muri Amerika, yakoranye ibiganiro na Trump inshuro 18 kuva mu kwezi kwa 12/2019 kugeza mu kwezi kwa karindwi.

Ayo makosa yiswe ‘Watergate scandal’ yavuyemo kwegura kwa Perezida Richard Nixon. Perezida Trump yumvikanye amubwira ko iyo virusi “ari ikintu cyica” mbere y’uko igira umuntu wa mbere yica muri Amerika.

Ubu muri icyo gihugu imaze kwica abantu barenga 190,000 kuva ihageze nk’uko imibare ya Kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins ibigaragaza.
Ni ibiki Trump yavuze?
Ejo ku wa kabiri mu gikorwa cyaciye kuri ABC News aho yari i Pennsylvania, Trump yabajijwe impamvu “yakerensa icyorezo kizahaje abantu b’amikoro make na ba nyamucye”.

Perezida Trump yasubije ati: “Yego, urebye, ntabwo nagikerensheje. Ahubwo, mu buryo bwinshi, naragikujije, mu buryo bw’ibyakozwe. Ibyo nakoze byari bikomeye cyane”. Aha avuga nko kubuza abantu kujya mu Bushinwa n’i Burayi mu ntangiriro z’iki cyorezo.

Yongeraho ati: “Twari kuba twarapfushije ibihumbi byinshi kurushaho iyo ntafata uwo mwanzuro. Twakijije benshi mu gihe twakoraga ibyo”.

Mu kwezi kwa kabiri, mu kiganiro Perezida Trump yagiranye na Bob Woodward, yavuze ko azi byinshi ku bukana bw’iyo ndwara kurusha ibyo avuga ku mugaragaro.

Icyo gihe yumvikanye avuga ati: “Igendera mu mwuka, ntabwo ari ugufata ahantu gusa. Si byo? Ahubwo ni mu mwuka, mu guhumeka umwuka gusa ni uko yandura.
“Irica kandi kurusha ibicurane mumenyereye”. Aho yari ari muri Philadelphia, Trump, yasubiyemo ibyo yavuze mbere ko iyi virusi izageraho igacika ubwayo igihe “abantu benshi bazagira ubwirinzi bw’umubiri kuri yo” ntishobore gukwirakwira nanone.

Source:BBC

Inkuru ya Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5797 Posts

Politiki

4048 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga