• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Leta ya Barbados igiye gukura Umwamikazi Elizabeth ku ngoma

Umwanditsi
September 16, 2020

Abategetsi b’i Barbados yatangaje umugambi w’iki gihugu wo kuva ku ngoma ya cyami, ikavana Umwamikazi Elizabeth II ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Leta y’iki gihugu cyo mu birwa bya Karayibe yavuze ko igihe kigeze ngo “dusige inyuma byuzuye amateka y’ubukoroni”.

Iyi leta ifite intego yo kugera kuri ibi mu kwezi kwa 11/2021 ku isabukuru y’imyaka 55 y’ubwigenge yakuye ku Bwongereza.

Mu ijambo ryanditswe na Minisitiri w’intebe Mia Mottley, yavuze ko abanye-Barbados bashaka umukuru w’igihugu wo muri Barbados. Buckingham Palace, ingoro y’Umwamikazi Elizabeth, ivuga ko ibi ari ibintu bireba guverinoma n’abaturage ba Barbados.

Umunyamakuru wa BBC ukurikirana iby’ibwami avuga ko yabwiwe n’umuntu wo muri Buckingham Palace ko “icyo atari igitekerezo cyaje gutyo gusa”, ko cyari “kimaze iminsi kivugwa cyane” muri icyo gihugu.

Ijambo ryatangarijwemo uyu mugambi wa leta ya Barbados ryasomwe ubwo batangizaga imirimo y’inteko ishingamategeko, ahavugirwa na gahunda nshya za leta.
Mu gihe iryo jambo risomwa n’ufite umwanya w’ubutegetsi wa ‘governor-general’, riba ryanditswe na minisitiri w’intebe.

Si bwo bwa mbere Barbados yifuje kuva ku butegetsi bwa cyami buyobowe n’Umwamikazi uba i Londres. Mu 1998, komisiyo yashinzwe kuvugurura itegekoshinga ry’iki gihugu yari yasabye ko ubwami buvaho hakajyaho repubulika.

Freundel Stuart, uwo Madamu Mia yasimbuye, nawe yari yavuze ko “mu gihe cya vuba bazava mu butegetsi bwa cyami bakaba repubulika”. Barbados si cyo gihugu cya mbere cyahoze gikoronizwa n’Ubwongereza mu birwa bya Karayibe cyaba gihindutse repubulika.

Guyana yateye iyi ntambwe mu 1970, hari hatarashira imyaka ine ivanye ubwigenge ku Bwongereza. Trinidad na Tobago nayo yakurikiyeho mu 1976 na Dominica mu 1978.
Ibi bihugu bitatu byose byagumye mu muryango wa Commonwealth, uhuza ibihugu byakoronijwe n’Ubwongereza n’ibindi byashatse kuwinjiramo bidafitanye amateka n’Ubwongereza.

Source:BBC
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga