• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Indangamuntu zikoranye ikoranabuhanga rihanitse zigiye gusimbura izisanzwe

Umwanditsi
September 18, 2020

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu kivuga ko mu mezi abiri ari imbere, inyingo y’umushinga wo gukora indangamuntu zikoranye ikoranabuhanga rigezweho izaba yarangiye.

Abanyarwanda miliyoni 7 n’ibihumbi birenga 500 ni bo kuri ubu bafite indagamantu. Leta y’u Rwanda igatangaza ko urugendo rwo guhindura iki cyangombwa kikarushaho kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho rugana ku musozo.

Imyaka 26 irashize jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bishimira ko batunze ibyangombwa bitarangwamo ivangura iryo ari ryo ryose nk’uko byahoze mbere.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko mu gihe cy’ubukoloni, ibyari ibyiciro by’Abanyarwanda hagendewe ku butunzi, byahinduwe ubwoko ndetse abakoloni batangira kubushyira mu byangombwa by’Abanyarwanda bitaga “ibuku”, yaje kuvamo indangamuntu y’urupapuro na yo yari yanditsemo amoko.

Inararibonye Antoine Mugesera aribuka neza iby’iki gitabo cy’amapaji nk’icumi 10 kizwi nk’ibuku. Ati ”Kari agatabo gato bakitaga ibuku, ako rero ni ko kazanye cya kintu bavuga ngo amoko karemano, Abanyarwanda bari bafite amoko makumyabiri yacu, Abasinga, Abazigaba, Abagesera n’abandi ayo rero twari tuyasangiye twese.”

Amateka y’iby’indangamuntu mu Rwanda atangira mu myaka y’i 1933, aho yabaga ibitse umwirondoro wa nyirayo.

Iyi ndangamuntu irimo amoko yanifashishijwe cyane muri jenoside yakorewe abatutsi, aho kuri bariyeri zinyuranye zashingwaga, Interahamwe zayibazaga zishaka abo zica.
Umusaza Antoine Mugesera avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byahindutse, iby’amoko bikurwa mu ndangamuntu.

Ati ”Nari mu bantu batangije uwo mushinga nari nkuriye na komisiyo yazitangaga muri 95/96, Arusha yari yaremeje ko indangamuntu zirimo ibyo byitwa amoko, ingirwamoko, zizavaho hakajyaho izindi, na Habyarimana yashatse kubikora hanyuma arifata yabanje aragerageza ariko biranga”.

Kuri ubu Umunyarwanda wujuje imyaka 16 y’amavuko yemerewe gufata indangamuntu. Indangamuntu ni icyangombwa kimuranga kibitse imyirondoro ye.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, Mukesha Josephine aragaruka ku by’urugendo rwo kurushaho guhindura iyi ndangamuntu ikajyana n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ati ”Hari gahunda ihari yitwa ‘digital ID’ ni ukuvuga ngo mu buzima busanzwe uba ufite iriya ndangamuntu ifatika ukayerekana ariko ugiye gukoresha ikoranabuhanga na ho ugomba kuba ufite indangamuntu iri authentified icyiza cy’iyi ndangamuntu ni uko ushobora no gusinya bikemera. Ari utanga serivisi akaba azi ngo ni wowe yayihaye ntabwo uzayihakana nawe noneho ujya kubona serivisi ukavuga uti bayimpaye bazi ko ari njyewe, urwo ni rwo rugendo turimo, twarabitangiye hari inyigo irimo gukorwa izarangirana n’ukwezi kwa 10 cyangwa kwa 11.”

Kuri ubu, Abanyanyarwanda miliyoni 7 586 813 ni bo bafite indangamuntu, muri bo miliyoni 3 n’ibihumbi 980 ni abagore n’aho abagabo ni miliyoni 3 n’ibihumbi 600. Muri rusange 98% by’abujuje imyaka yo gufata indangamuntu barazifashe.

Source:RBA

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga