• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
03/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
03/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
03/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Abagize urwego rwa DASSO basabwe kugira imyitwarire myiza

Umwanditsi
May 18, 2016

DASSO bo mu turere twa Ngoma na Huye, basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza mu mirimo yabo.

Abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) bagera ku 146 bo mu turere twa Ngoma na Huye basabwe kuba indakemwa mu byo bakora kugira ngo barusheho gusohoza inshingano zabo neza.

Ibi babisabwe ku itariki 16 Gicurasi 2016 n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Bwana Nambaje Aphrodice, akaba yari afatanije n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) J Pierre Ndayisaba. Babibasabiye mu nama bagiranye na bo mu kagari ka Cyasemakamba, mu murenge wa Kibungo.

Aba bagize uru rwego baganiriye ku miterere y’akazi kabo, imbogamizi bahura nazo, ndetse bungurana ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe.

Meya Nambaje yababwiye ati:”Nk’abagize urwego rushinzwe kunganira mu kubungabunga umutekano; murasabwa kuba inyangamugayo no gukora kinyamwuga murangwa n’ubushishozi mu gufata ibyemezo”.

Mu karere ka Huye, bahuye n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Niwemugeni Christine ari kumwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, IP Mucyo Rukundo, aho yabasabye gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge  kuko bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo n’ubujura ari nabyo byiganje mu karere ka Huye.

Niwemugeni yagize ati:” Murasabwa gufatanya n’izindi nzego kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

IP Mucyo yababwiye ati:”Mugomba kubahiriza amategeko agenga umwuga wanyu; mukorana neza n’abaturage kuko ari bo batanga amakuru atuma ibyaha birwanywa”.

IP Mucyo, yakomeje ababwira ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gusobanukirwa neza inshingano zabo kuko uteshutse ku nshingano ze aba agomba kubisobanura.

IP Mucyo aha yagize ati:” akazi kanyu kagomba kuzuzanya n’ak’izindi nzego kandi kari mu nyungu z’umutekano”.

Umuyobozi wa DASSO muri aka karere, Bagaruka Fabrice yagize ati:”Inama twagiriwe na Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere kacu zizatuma turushaho kwita  ku nshingano zacu, bityo tuzisohoze uko bisabwa”.

Bagaruka, yasabye bagenzi be kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibyo basabwe byose.

Imyitwarire y’abagize uru rwego rwa DASSO, igenwa n’Itegeko ngenga No 26/2013, Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, Iteka rya Minisitiri w’Intebe, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.

Intyoza.com

 

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga