• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
25/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
25/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
25/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi

Mali: Guverinoma y’inzibacyuho yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya

Umwanditsi
September 28, 2020

Kuri iki cyumweru, Perezida w’inzibacyuho wa Mali yashyizeho uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga Moctar Ouane, nka Minisitiri w’intebe nyuma yiminsi mike arahiriye imirimo yo kuba umukuru w’igihugu.

Ishyirwaho rya minisitiri w’intebe w’umusivile cyari ikintu gikomeye cyashyizweho n’umuryango w’ubukungu w’akarere ka Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, kuri Mali kubwo gukuraho ibihano byafashwe nyuma y’ubutegetsi bwo ku ya 18 Kanama 2020.

ECOWAS yari yarafunze imipaka yerekeza muri Mali kandi ihagarika urujya n’uruza rw’amafaranga kugira ngo ishyire igitutu kuri junta ngo isubize guverinoma abasivili vuba.

Ishyirwaho rya Ouane, w’imyaka 64, ryakozwe n’itegeko ryemewe ku cyumweru kandi ryashyizweho umukono na N’Daw. Ouane yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva 2004 kugeza 2011 ku butegetsi bwahoze ari ubwa Perezida Amadou Toumani Toure. Yabaye kandi uhagarariye Mali uhoraho mu Muryango w’abibumbye kuva 1995 kugeza 2002 nyuma aba umujyanama wa diplomasi muri ECOWAS.

Junta, Uyu muryango wiyita komite y’igihugu ishinzwe agakiza k’abaturage, wavanyeho Perezida Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama, uramufunga, arikumwe na minisitiri w’intebe n’abandi bayobozi ba guverinoma. Keita waje kurwara, yaje kurekurwa maze ajya kwivuriza mu bihugu by’Abarabu.

ECOWAS yagize uruhare mu mishyikirano isaba gusubiza ubutegetsi abasivili mu buryo bwihuse.
Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika basabye ko habaho irekurwa ry’abayobozi 13 kuri 18 bafunzwe bakomeje gufungirwa mu nkambi ya gisirikare ya Kati mu murwa mukuru wa Mali I Bamako.

Hagaragaye impungenge z’uko imvururu muri Mali zizasubiza inyuma imbaraga zo gukumira inyeshyamba za kisilamu ziyongera muri iki gihugu. Nyuma y’ubutegetsi nk’ubwo mu 2012, intagondwa z’abayisilamu zafashe imigi minini yo mu majyaruguru ya Mali.

Gusa ibikorwa bya gisirikare muri 2013 byayobowe n’Ubufaransa byirukanye intagondwa muri iyo mijyi kandi umuryango mpuzamahanga umaze imyaka irindwi urwana n’abarwanyi.
Source:Africanews

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5896 Posts

Politiki

4147 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga