• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
08/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
08/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
08/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Miliyoni 120 z’ibipimo bya Coronavirus bigiye guhabwa ibihugu bikennye

Umwanditsi
September 29, 2020

Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima-OMS, rivuga ko ibipimo byihuta bigera kuri miliyoni 120 by’icyorezo cya Coronavirus biteganijwe kugira ngo bihabwe ibihugu bifite amikoro make/bikennye, mu gihe Isi irimo gusatira abantu miliyoni imwe bapfa bazize iki cyorezo.

Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yabwiye abanyamakuru i Geneve kuri uyu wa mbere tariki 28 Nzeri 2020 ko gupima umuntu umwe bizatwara munsi y’amadolari atanu.

Dr Tedros, yavuze ko inganda zitunganya imiti, Abbott na SD Biosensor, zirimo gukorana n’ishyirahamwe ry’umuherwe w’umunyamerika, Bill na Melinda Gates, kugira ngo batange ibyo bipimo bya Covid 19 byihuta mu gihe cy’amezi atandatu.

Kaminuza Johns Hopkins yo muri Amerika, yatangaje kuri uyu wa mbere ko isi isatira abantu miliyoni imwe bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Iyo kaminuza, ivuga kandi ko abarenga miliyoni 33 bamaze kucyandura ku isi.

Igihugu cy’Ubuhinde nkuko Ijwi ry’Amerika ribitangaza, cyemeje ko kuri uyu wa mbere cyujuje umubare w’abantu miliyoni esheshatu bamaze kwandura, nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho abanduye barenze miliyoni 7 mu cyumweru gishize.

Umugabane w’Uburayi, urimo uragira imibare myinshi y’abandura iki cyorezo bashyashya, bituma zimwe muri Leta z’ibihugu kuri uyu mugabane zongera gusubizaho ingamba zo kwirinda ku baturage no ku mirimo muri rusanjye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga