Guinea: Abantu bagera kuri 50 bararashwe barapfa mu gihe bari mu myigaragambyo.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty Internationale, uratangaza ko umwaka ushize muri Guinea, abantu bagera kuri 50 barashwe bagapfa mu gihe bari mu myigaragambyo.

Raporo y’uyu muryango igaragaza ko abishwe bari mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Alpha Condé washakaga kwiyamamariza manda ya gatatu. Raporo nshya ya Amnesty ishyira mu majwi ingabo na Polisi kuba aribo bagize uruhare mu kurasa aba baturage.

Inkuru ya AFP igaragaza ko raporo y’uyu muryango isobanura neza ko abantu 200 bakomerekeye muri iyi myigaragambyo yabaye umwaka ushize, mu gihe abandi 70 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Amnesty Internationale ikaba iri gusaba ubuyobozi bwa Guinea gukora iperereza ryimbitse ku bashinjwa kwica abaturage b’inzirakarengane. Ibi byose bibaye mu gihe muri Guinea hateganijwe amatora ya Perezida muri uku kwezi k’Ukwakira 2020 nk’unko byagarutsweho na BBC.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →