• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Abacamanza bazaburanisha Kabuga Felecien i Arusha bamenyekanye

Umwanditsi
October 2, 2020

Urwego rwa ONU/UN rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha rwatangaje kuri uyu wa 02 Ukwakira 2020 abacamanza batatu bazaca urubanza rwa Kabuga Felicien ubwo azaba aburana n’ubushinjacyaha.

Kuwa gatatu tariki 30 Nzeri 2020, urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje iyoherezwa rya Bwana Kabuga kuri uru rukiko rwa ONU rufite icyicaro i Arusha, Tanzania n’ishami ryarwo i La Haye mu Buholandi.

Amategeko y’Ubufaransa ateganya ko iki kemezo, kitajuririrwa, gishyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze ukwezi.

Umwunganizi wa Kabuga, Emmanuel Altit yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bagiye gusaba ruriya rwego ko umukiriya we atoherezwa i Arusha ahubwo yakoherezwa i La Haye.

Umucamanza Iain Bonomy ukomoka muri Scotland/Ecosse niwe uzaba ukuriye iyo nteko, azafatanya na Graciela Susana Gatti Santana wo muri Uruguay na Elizabeth Ibanda-Nahamya wo muri Uganda.

Itangazo rivuga ishyirwaho ry’aba bacamanza ntirisobanura igihe urubanza rwa Bwana Kabuga ruzatangirira.

Bwana Kabuga w’imyaka 85 (we avuga ko afite 87) ni umuntu washakishwaga cyane mu baregwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Urukiko rwa Arusha rwavuze ko ashakwa n’ubutabera bwa mbere mu 1997 nk’uko rubivuga, yafashwe mu kwezi kwa gatanu hafi y’i Paris, nyuma y’imyaka 23.
Mu rukiko rw’i Paris, yavuze ko ibyaha aregwa ari “ibinyoma”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga