Burundi-Rwanda: Inyeshyamba za Red-Tabara zemeza ko abarwanyi bazo bafatiwe mu Rwanda

Umutwe w’inyeshyamba wa Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wemeza ko abarwanyi berekanywe kuri uyu wa 05 Ukwakira 2020 mu Rwanda ari abawo bahafatiwe ‘bayobye’.
Muri weekend ishize, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko cyafatiye ku butaka bw’u Rwanda abarwanyi ba Red-tabara, aho kuri uyu wa mbere beretswe itsinda ry’abasirikare bo mu karere bagenzura ibibazo byo ku mipaka (EJVM).

Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ryo kuwa gatandatu tariki 03 Ukwakira 2020, rivuga ko abarwanyi 19 bafashwe tariki 29 z’ukwezi gushize kwa cyenda 2020 mu ishyamba rya Nyungwe mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ari naho ryavuze ko bafungiwe.

Patrick Nahimana umuvigizi wa gisirikare w’inyeshyamba za Mouvement de la Résistance pour un État de Droit (RED)- Tabara, uyu munsi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati:”Abo nibyo ni akarwi k’abahungu bacu bacyeya, bariho bagenda mu ishyamba kimeza rya Kibira barazimira bisanga muri Nyungwe mu Rwanda”.

Igisikare cy’u Rwanda kivuga ko cyamenyesheje itsinda rya EJVM ry’urwego mpuzamahanga ruhuza ibihugu byo mu karere (ICGLR), ari nabo beretswe abo barwanyi ngo bakore iperereza ryabo.

Mu myaka itanu ishize hari umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bushinjanya gufasha abashaka gutera buri gihugu.
Mu gihe cya vuba, umutwe wa Red-Tabara wagabye ibitero byiciwemo abantu mu bice by’uburengerazuba bw’u Burundi.

Bwana Nahimana yabwiye BBC ko bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira (ishyamba rifatanye n’irya Nyungwe) n’ahandi mu Burundi, kandi ibikorwa byabo bizakomeza nubwo hari abafashwe muri bo.

Mu kiganiro giheruka n’abanyamakuru, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko abamaze iminsi batera u Burundi ari “abasuma baza kwiba no kwica”. Kuri ibi Bwana Nahimana yagize ati: “Nta yindi mvugo yabwira abantu, reka twe dukore akazi niko kazerekana abo turi bo, kandi ko duharanira kubohoza u Burundi”.

Bwana Ndayishimiye yanenze u Rwanda ko ‘rufata inkozi z’ikibi’ ku Burundi ntiruhite ruzitanga, nyamara ko bo iyo bafashe inkozi z’ikibi zavuye mu Rwanda ‘bahita bazishyikiriza’ u Rwanda.

Abanyamakuru bacye batoranyijwe kujya kureba abo barwanyi, bamwe muri bo bavuga ko abasirikare ba EJVM babajije ibibazo abo barwanyi, ngo bakazatanga raporo kuwa gatatu. Ntibiramenyekana niba aba barwanyi bafashwe bazahita bohererezwa leta y’u Burundi.
Source:BBC

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →