• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
05/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
05/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Inkangu yatabye ikigo cya Gisirikare muri Vietnam

Umwanditsi
October 19, 2020

Muri Vietnam harimo gushakishwa abasirikare 11 bari mu bari mu kigo cyabo kikarengerwa n’inkangu. Iki gihugu cyugarijwe n’imyuzure, ya mbere ikaze cyane ibayeho mu myaka myinshi ishize.

Kugeza ubu imirambo 11 ni yo imaze kuvanwa muri cyo kigo cya gisirikare, ubu cyahindutse itongo, mu ntara ya Quang Tri iri rwagati muri Vietnam.
Umutegetsi umwe yavuze ko nijoro yumvise inkangu “ziturika nk’ibisasu”.

Imvura nyinshi yibasiye ibice byinshi bya Vietnam muri iki cyumweru gishize. Imyuzure n’inkangu bimaze kwica abantu batari munsi ya 70. Hari ubwoba ko mu minsi iri imbere amazi y’imyuzure ashobora kwiyongera.

Leta ya Vietnam yavuze ko umutwe w’abasirikare wo mu karere ka kane k’ingabo z’iki gihugu, wibasiwe n’inkangu mu masaha yo mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020.

Urubuga rw’amakuru VnExpress rwo muri Vietnam rwasubiyemo amagambo ya Ha Ngoc Duong, umutegetsi w’aho byabereye, agira ati: “Guhera saa munani [2h] za nijoro, habayeho inkangu nk’enye cyangwa eshanu, ziturika nk’ibisasu ndetse wumva ari nkaho umusozi wose ugiye gutembagara”.

Mu gihe abakora mu bikorwa by’ubutabazi bari barimo gukuramo imirambo, abategetsi baburiye ko hari ibyago ko habaho izindi nkangu, bikaba byaba ngombwa ko hashakishwa ubundi buryo burimo umutekano kurushaho bwo kugera aho byabereye.

Iyi nkangu nkuko BBC ibitangaza, yahitanye ubuzima bw’abantu, ibaye hashize iminsi itsinda ry’abantu 13 bakoraga ibikorwa by’ubutabazi – benshi muri bo b’abasirikare – basanzwe bapfuye.

Abo bari barimo kugerageza kurokora abakozi babakura mu rugomero rw’amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi), rwari rwangijwe n’inkangu mu ntara ya Thua Thien Hue, ihana imbibi n’iyo ntara yabayemo inkangu kuri iki cyumweru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga