• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana

Ethiopia: Hatahuwe ubwicanyi buri gukorerwa Abasivile, Leta yitakana abo irwana nabo

Umwanditsi
November 13, 2020

Amnesty International yatangaje ko yabonye amashusho y’icyogajuru yerekana ubwicanyi ku basivile “mirongo niba atari amagana biciwe mu gace ka Tigray” mu ntambara iri kuba muri iyi leta iri mu majyaruguru ya Ethiopia.

Uruhande rwa leta y’igihugu n’urwa leta y’akarere ka Tigray zose zirashinjanya ubwo bwicanyi. Ubwo bwicanyi bivugwa ko bwabaye kuwa mbere w’iki cyumweru, nibwo bwa mbere butangajwe bwakorewe abasivile kuva iyi mirwano yatangira mu cyumweru gishize.

Bamwe mu batangabuhamya bavuze ko bwakozwe n’abasirikare bo ku ruhande rw’ishyaka TPLF ritegeka leta ya Tigray, gusa ibi aba babihakanye. Kubona amakuru y’ibiri kubera muri aka gace birakomeye kuko imirongo ya telephone na internet byose byakuweho.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bamaze guhungira mu gihugu gituranyi cya Sudan, nk’uko abategetsi muri icyo gihugu babitangaje.

Itangazo rya Amnesty International mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, rivuga ko uyu muryango wagenzuye amashusho y’icyogajuru, ukabona abantu bariho bicwa batewe ibyuma cyangwa batemwe mu mujyi wa Mai-Kadra muri Tigray.

Ivuga kandi ko yagenzuye amashusho n’amafoto y’imirambo myinshi y’abantu yajugunywe ahatandukanye muri uwo mujyi, iri kuvanwa aho inyanyagiye. Amnesty ivuga ko abishwe biboneka ko ari abasivile batari mu mirwano.

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yashinje abasirikare ba leta ya Tigray ubwo bwicanyi bwo kuwa mbere. Muri video yatangaje kuri Facebook, Bwana Ahmed yavuze ko ingabo za leta zafashe igice cy’uburengerazuba bwa Tigray, zikahavana ingabo z’ishyaka rya TPLF.

Abategetsi ba leta ya Tigray nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bahakanye bivuye inyuma ko ingabo zabo ari zo zakoze ubwo bwicanyi bwavuzwe na Amnesty.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5815 Posts

Politiki

4066 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

995 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga